Imiryango igera ku 5,219 yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru ikibana mu makimbirane, yagaragajwe nk’intandaro ituma ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwaho ku gipimo cyifuzwa.
Mu biganiro byahuje abayobozi batandukanye muri iyo Ntara kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022, n’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, ku kwimakaza ubuyobozi budaheza, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bimwe mu byagarutsweho nk’inzitizi mu bituma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwaho, ni imiryango igera ku 5,219 ikibana mu makimbirane ndetse n’indi igera 17,523 nayo ibana idasezeranye, ari naho abari muri ibi biganiro bihaye umukoro udasanzwe wo gukurikirana iyi miryango bagakemura ibibazo biyugarije.
Pasiteri Murindwa Mark, avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu nyigisho zihabwa abitegura kurushinga ndetse na nyuma yozo bakazakomeza gukurikiranwa.
Yagize ati “Ubusanzwe tugira uruhare mu kwigisha abayoboke imibanire myiza, bigahera ku ngo zigiye kurushinga, ariko nyuma y’uko tubonye amakimbirane yiyongera, twongeraho ingamba z’uko na nyuma yo gushyingira abageni bakomeza kwigishwa nibura imyaka itanu, twarabigerageje kandi bigenda bitanga umusaruro mwiza mu kwirinda amakimbirane.”
Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, Dr. Libelathe Gahongayire avuga ko umusanzu wabo uhera mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’intego nyamukuru, ariko bigakorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, anongeraho ko bahisemo kongera imbaraga mu bukangurambaga bahereye mu Ntara y’Amajyaruguru kuko ariho hakigaragara ibibazo byinshi bikibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati “Ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, umusanzu wacu ushingiye ku ntego nyamukuru yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twahisemo Intara y’Amajyaruguru kuko niho hari imibare myinshi ituma bwa buringanire n’ubwuzuzanye bitagerwaho neza, ntabwo tubikora twenyine dufatanya n’imiryango myinshi itari iya Leta, amadini n’amatorero n’ubuyobozi, kugira ngo twigishe buri muntu kuzirikana uburenganzira bwa buri wese no guhindura imyumvire ku ihohoterwa rikibera mu miryango.”
Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Karake Ferdinand avuga ko nk’abayobozi b’impinduramatwara biyemeje gushyira hamwe imbaraga mu kurandura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage no guharanira ko ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigerwaho.
Yagize ati “Abayobozi batandukanye bumvise ibiganiro batanga ibitekerezo biganisha ku ngamba zibigiye gukorwa, nk’uko babyiyemeje bagiye kubishyira mu bikorwa bigamije kwimakaza ubuyobozi budaheza cyane ubwuzuzanye mu miryango kugira ngo iterambere rigerweho.”
Akomeza ati “Ikindi ibi bibazo by’imiryango ikibana mu makimbirane, ihohoterwa, abana baterwa inda, abata amashuri n’ibindi, abafatanyabikorwa bacu bemeye ko bagiye gukora ubukangurambaga bwihariye begera abo baturage bakaganira uburyo bwo gukemura ibyo bibazo, kuko umuryango muzima uteye imbere ugomba kuba utekanye.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku 5,219 ikibana mu makimbirane n”indi 17, 523 ibana idasezeranye, ibintu baheraho bemeza ko aribyo bituma amakimbirane aba menshi bigateza ibibazo birimo inda ziterwa abangavu, abana bataye ishuri n’ibindi basabwa kugira uruhare rukomeye mu gukemura.
Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA