ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Chorale Saint Paul igiye gukora igitaramo cy’amateka i Kigali

Imwe mu makorari imaze igihe ivutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhbition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 11 Ukuboza 2022 mu gufasha abantu kwinjira mu minsi mikuru bayobowe n’Imana.

Chorare Saint Paul yo mur Paroisse ya Kicukiro ifite u buhanga budasnzwe mu muziki wa “Classic”

Chorale Saint Paul yavutse muri 2009 ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro, ikaba ifite intego yo gufasha aba Kristu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo.

Iyi Chorale ifite umwihariko w’ubuhanga budasanzwe mu muziki wa “Classic” ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.

Izwi mu ndirimbo yahimbiye ikipe ya Rayon Sports, Gasogi United, APR Fc, izirimo “Umubyeyi Uturutira abandi”, “Rwanda horana ibyiza” n’izindi zitandukanye.

Umuyobozi w’iyi korari Nizeyimana Nyituriki Denis yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukora igitaramo cy’amateka yo kuririmbira abakunzi babo indirimbo zihimbaza Imana zinogeye amatwi za gihanga ndetse no kwidagadura.

Avuga kandi ko abantu b’ingeri zitandukanye bazitabira iki gitaramo bazasusurutswa mu ndirimbo zigezweho cyane mu Rwanda ndetse na Karahanyuze.

Ati “Uburyo tuzidagaduramo bunyuranye n’ahandi, buri wese uzazamo azaze yiteguye kubyina kandi azaze yiteguye kubona abaririmbyi bafite impano atari yabona na rimwe yaba muri iki gihugu n’ahandi.”

Nzeyimana avuga ko muri iki gitaramo bateguye ababyinnyi b’umuziki wa Classic bitamenyerewe mu Rwanda kuko bisanzwe bifite umwihariko i Burayi.

Avuga ko bazaririmba indirimbo zabo ndetse n’izamamaye mu mahanga kandi zakoze amateka aho zizaririmbwa mu mwimerere wazo.

Ati “Turifuza kandi tuzishimira kuzabona abakunzi bacu turi kumwe turi kubataramira, ntabwo twakwishimira kwihererana ibyo byishimo.”

Iki gitaramo kije gikurikira ibindi Chorale Saint Paul yakoze nyuma y’igenza gacye ry’icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahungabanyije Isi muri rusange.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka ahasanzwe azaba ari 5000 Frw muri VIP ni ibihumbi 10 y’u Rwanda mu gihe muri VVIP ari 25000 Frw.

Ni abahanga mu muziki uyunguruye unyura amatwi, iyo bageze ku ndirimbo z’amakipe basya batanzitse
Abagize Chorale Saint Paul ni abahanga kandi babyigishijwe n’ababizobereyemo
Ababyinnyi ba Classic bari tayali biteguye kuzasusurutsa imbaga izitabira
Iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba ku wa 11 Ukuboza 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button