AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Nta we uzambuza gukoresha Twitter – Gen Muhoozi

Nyuma y’iminsi mike ishize atandika kuri Twitter, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wari umaze iminsi mu Rwanda, yagarukanye imbaraga nyinshi kuri Twitter.

Gen Muhoozi Kainerugaba avuga ko nta we uzamubuza gukoresha Twitter

Mu butumwa yatangaje yikoma abanyamakuru basabye Perezida Yoweri Museveni kuba yamuhagarika gukoresha Twitter, Gen Muhoozi yavuze ko bidashoboka.

Kuri Twitter n’ubundi, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Numvise umunyamakuru wo muri Kenya asaba umubyeyi wange kumpagarika gukoresha Twitter? Ibi byaba ari uburyo bwo gusetsa?? Ndi mukuru, kandi NTA N’UMWE uzambuza gukora icyo ari cyo cyose.”

Ubwo yari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Gen Muhoozi yamaze iminsi ine adakoresha Twitter. Aho agereye mu gihugu cye, ubwo twandikaga iyi nkuru amaze kwandika Tweets 11.

Muri zo hari aho yashimye uruzinduko yagiriye mu Rwanda uko rwagenze. Yanagaragaje ko Perezida Paul Kagame ari umuntu mwiza, kuba yaragabiye inka abo bari kumwe ndetse akanagabira Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aherutse gutangaza ko yaganiriye n’umuhungu we akamubuza kuzongera gukoresha Twitter avuga kuri politiki za Leta.

Museveni yabujije umuhungu we gukoresha twitter avuga kuri Leta

Saga ya Twitter muri Uganda, yakuruwe n’ubutumwa Gen Muhoozi yanditse avuga ko ingabo ze zafata Nairobi mu gihe cy’ibyumweru bibiri, byaje kurakaza Abanya-Kenya, ndetse Uganda na Perezida Yoweri Museveni ubwe basaba imbabazi.

Gen Muhoozi Kainerugaba na we ubwe yanditse ubundi butumwa asaba byeruye imbabazi Perezida William Ruto.

Ubutumwa bwo kuri uyu wa Gatatu, Gen Muhoozi yanditse asaba urubyiruko rwo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba rumushyigikiye, kubigaragaza basangiza ubwo butumwa abandi, cyangwa bagaragaza ko babwishimiye.

Gen Muhoozi aherutse guhabwa ipeti rya General

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button