Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Umupfumu Rutangarwamaboko yateguye “Umuterekero” wo gusabira igihugu imvura

Abahinzi hirya no hino mu gihugu bakomeje kwifata mapfubyi ndetse bafite impungenge ko inzara ishobora kubibasira kuko imvura yabaye umugani none imyaka ikaba ikomeje kumira mu mirima, ibi bituma hari abavuga ko hakenewe imbaraga zo gutakambira Imana ngo itange imvura.

Umupfumu Rutangarwamaboko yateguye umuhango wo guyterekera asaba imvura

Umupfumu Rutangarwamaboko umwe mubagaragaje ko arajwe inshinga no gusigasira umuco gakondo w’abanyarwanda, akaba akomeje kwizeza abantu ko akomeje guterekera yambaza abakuru ngo batange imvura mu Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter ati “Mpore Benimana tubifite na mbere u Rwanda ku mutima, biteganyijwe ko kuri iki cya Mweru Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda arikumwe n’injishi ye, imandwa n’abagirwa bazo na benimana bose bazatura igitambo cyo gusabira igihugu imvura.”

Mu kugaragaza ko umuterekero we ukora yagaragaje ko imvura irimo kugenda igwa mu bice binyuranye ndetse abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagenda bamubwira ko mu bice bitandukanye by’igihugu yaguye.

Uwitwa Tuyisenge Sosthene kuri Twitter ati “Amasengesho yanyu arakora Rutangarwamaboko ubu hano mu Bwiza imvura yatangiye kutugeraho, muragahorana Imana.”

Maze nawe amwibutsako atari amasengesho ahubwo ari umuterekero kandi naho itaragera ari vuba, ati “Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu batazima kandi naho kataragera dukomeje umuterekero ntimwihebe.”

Umupfumu Rutangarwamaboko yahamagariye abantu kuza kwifatanya nawe mu muhango wo guterekera bambaza, basabira igihugu imvura.

Ati “Dukomeje guterekera mu bicumbi tunahsima ko twereza Imana u Rwanda, niba  unyotewe nuko tuzifatanya mu gutura igitambo cy’umuterekero wo gusabira igihugu imvura vunyisha mu Bicumbi bitarenze kuwa Kane.”

Iki gitambo cy’umuterekero cyo gusabira igihugu imvura biteganyijwe ko kizabera ku Kigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco.

Gusaba abantu gusenga basaba Imana imvura si Rutangarwamaboko ubivuze gusa kuko mu gihugu cy’u Burundi abayobozi banyuranye no kugeza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye bumvikanye basaba abaturage kuzirikana mu masengesho yabo gutakamba basaba imvura kuko izuba rimaze gufata indi ntera.

Kuba imvura ikomeje kuba umugani hamwe na hamwe ndetse naho iguye ikaba idafatika, ni ibintu bikomeje gutera impungenge kuko hashobora kubaho ikibazo cy’amapfa n’inzara.

Ni mu gihe kandi abanyarwanda bakomeje guhura n’ingaruka zirimo itumbagira ry’ibiciro ku masoko aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa cyenda mu bihugu bifite ibiciro bihanitse ku masoko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Imana yaturemye,idusaba “kwirinda abapfumu” no kutemera ibyo bavuga.Imana Rutangarwamaboko asenga,ntabwo ari Imana y’Abakristu.Ni nka ya yindi y’Abapfumu basengaga Baal.Ni Imana y’ikinyoma.Imana dusoma muli bible,niyo yaremye byose,natwe turimo.Yohereje Umwana wayo Yesu waje kuyitwigisha.Nawe yadusabye guhunga Abapfumu.Yesu yerekanye ko atandukanye na ba Rutangarwamaboko igihe yazuraga abantu,agakiza abarwayi n’abaremaye batabarika.Abasenga iyo mana y’ukuli,nubwo nabo bapfa,izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.

  2. Abazura wari uhari se cyangwa ni ariya mashusho abakoloni bakoresheje ngo bakwemeze ko u Rwanda rutazi Imana?

    1. @ Anonymous,kuba Yesu yarazuye abantu,byahamijwe n’abantu benshi babanaga nawe kandi barabyandika.Mu bantu banditse ko Yesu yabayeho,harimo na Historians bakomeye bemerwa ku isi yose.Urugero,Historian w’Umuyahudi witwaga Josephus,wabayeho mu kinyejana cya mbere,yanditse ko Yesu yabayeho kandi yakoze ibitangaza,mu gitabo cye kitwa Antiquities of the Jews.Niba wemera Rutangarwamaboko aho kwemera Yezu,menya ko abameze nkawe batazazuka ku munsi w’imperuka ngo bahabwe ubuzima bw’iteka,kubera ko batizera Yesu.Soma Yohana 3:16 na Yohana 6:40.

  3. Hagati ya Yesu na Rutangarwamaboko,twemere uyu mupfumu??? Yesu yerekanye ko akomoka ku Mana,kubera ko yazuye abantu kandi akiza abarwayi n’abaremaye.Abamwemera kandi bagakora ibyo yadusabye,nabo azabazura ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button