ImikinoInkuru Nyamukuru

Gaspard utoza Rutsiro FC yakoze ubukwe -AMAFOTO

Munyeshema Gaspard utoza Rutsiro FC nk’umutoza wungirije, yasabye anakwa Mukeshimana Jeannine uzwi ku izina rya Mimi.

Gaspard yasabye anakwa Mimi

Ni ibirori byabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, bibera Havila Village mu Akarere Kicukiro.

Nyuma yo kubanza gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi bakurikijeho gusezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Havila Village, Kicukiro.
Gusaba no gukwa na byo byari byabereye muri Havila Village, Kicukiro.

Munyeshema Gaspard yafashije Rutsiro FC kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu 2020, ariko ubu ayirimo nk’umutoza wungirije, ni mu gihe yatoje imikino itatu ibanza ya Shampiyona nk’umutoza wasigaranye ikipe.

Mu bamuherekeje harimo Damascène (uri hagati) wahoze ayobora Rutsiro FC
Mimi yemeye kuzabana na Gaspard
Gaspard mu minsi ishize yari yarahiriye imbere y’amategeko kuzabana akaramata na Mimi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button