Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro yakiriye umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika baganira ku ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yaryo.

Perezida Paul Kagame yakiriye Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange Nyafurika

Nk’uko tubishesha ibiro by’umukuru w’igihugu, kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Ukwakira 2022 nibwo Perezida Kagame yakiriye Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange nyafurika (African Continental Free Trade Area-AfCFTA).

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu rigira riti “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene bagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi.”

Perezida Kagame yakiriye Wamkele Mene, mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bitandatu bigiye gutangira kugeragerezwamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ibindi bihugu bizakorerwamo igeragezwa ni Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania.

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze gucuruza ibicuruzwa bya mbere binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’Afurika, aho ku ikubitiro hacurujwe ikawa mu gihugu cya Ghana.

Intego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibihugu by’ Afurika ndetse hakagabanywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika biga mu kindi byibura ku kigero cya 97%.

Ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi biri mu Rwanda kuwa 15 Ukwakira uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene yashimye intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri amasezerano.

Yasuye ibikorwa bitandukanye nk’uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka n’icyambu kidakora ku nyanja cya Dubai Port giherereye i Masaka.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% naho iby’u Burayi bukaba kuri 68%.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button