Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rwe i Kigali – AMAFOTO

Nyuma y’ibihe byiza mu Rwanda, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yasubiye imuhira, akaba yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza.

Gen Muhoozi ari kumwe na Uncle, Perezida Paul Kagame

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byashyize hanze amafoto y’uko Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Nta magambo menshi aherekeje ayo mafoto. Ubutumwa bugufi bugira buti “Kare uyu munsi, kuri Urugwiro Village, Perezida Kagame yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba n’abo bari kumwe, ubwo yasozaga uruzinduko rwe bwite.”

Gen Muhoozi na we kuri Twitter yanditse ati “Nishimiye gusubira mu rugo nyuma y’urundi ruzinduko rwagenze neza nagiriye mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Gen Muhoozi yavuze ko yagiranye ibiganiro byimbitse na “great uncle H.E Paul Kagame”.

Ati “Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye cyane. Imana ihe umugisha ibihugu byombi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba, mbere yo kuza mu Rwanda yari yatangaje ko azanwe n’ibiruhuko no kwigira kuri Perezida Kagame ibijyanye no kurora Inyambo.

Mu ruzinduko rwe Muhoozi yitabiriye siporo rusange ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi.

Ku wa Mbere yajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rwe, ndetse Perezida Kagame agabira abo bari kumwe inka.

Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

ANDI MAFOTO

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Niba ibyo HK Today yatangaje ku rugendo rwa Muhoozi, abanyarwanda bakunda amahoro bakwiye kwitandukanya narwo ndetse n’ibyaruvugiwemo. HK Today (17/10/2022) iremeza ko Muhoozi arimo kunoza umugambi wo gufata Kongo bikozwe n’ingabo z’ibihugu byombi: Uganda n’Urwanda. Ndetse bivugwa ko Museveni yabihaye umugisha abishinga umuhungu we! Birabe ibyuya!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button