Inkuru NyamukuruMu cyaro

RUSIZI: Inkuba yamutoranyije muri barindwi bari kumwe iba ari we ikubita

Akubibiswe n’inkuba ahita ahasiga ubuzima imutoranyije mu bandi barikumwe mu murima utari wegereye amazi.

Ifoto igaragaza umurabyo (Internet)

Ibi byago byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira, 2022 ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Umugore witwa NYIRANSABIMANA Alphonsine  w’imyaka 43 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kigenge, akagari ka Ntura, mu murenge wa Giheke inkuba yamukubise imutoranyije mu bandi ahita ahasiga ubuzima.

Nyakwigendera yari afite umuryango w’abana batanu n’umugabo.

Amakuru y’urupfu rwe twayahamirijwe n’Unyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ntura, MUKATUYIZERE Olive.

Yagize ati “Hatonyangaga akavura gakeya. Bari bari gutera ibitunguru (i Rusizi babyita amatungu) ari barindwi, imutoranyamo iramukubita ahita apfa.”

Yavuz eko abo bari kumwe bagize igihunga.

Ubwo twakoraga iyi nkuru uyu muyobozi yatangaje ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Bushenge.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW / I RUSIZI.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button