Imikino

Ballon d’Or: Ubwami bwa Messi na CR7 bwambuwe ijambo

Nyuma yo kwigaranzurwa na Karim Benzema, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bishobora kuzagorana kongera kuza imbere mu begukana imipira ya zahabu ihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka.

Lionel Messi wakoreye izina muri FC Barcelona Ubwami bwe buri mu marembera

Mu ijoro ryakeye ni bwo haraye hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru. Ni ibirori byabereye mu Bufaransa. Mu bakinnyi bahembwe nta Messi cyangwa Cristiano bari barimo, nyamara aba bombi ni ubwa mbere bataje mu myanya icumi ya mbere mu myaka 15 ishize.

Hari hashize imyaka irenga 16 Lionel Messi atabura mu bakinnyi 30 beza b’umwaka. Byaraye bibaye mu ijoro ryakeye ubwo ku rutonde rw’abeza yiburagaho. Uyu mugabo uvuka mu gihugu cya Argentine w’imyaka 35 y’amavuko niwe mukinnyi watwaye ibihembo by’inshi bya Ballon d’Or kugeza ubu afite zirindwi.

Mugenzi we Cristiano Ronaldo nawe yari amaze imyaka igera kuri 17 ahora mu beza b’umwaka. Kuva icyo gihe uyu rutahizamu, ni ubwa mbere yaje ku mwanya mubi wa 20 ku rutonde rw’abitwaye neza. Uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko, avuka mu gihugu cya Portugal, aza ku mwanya wa kabiri mu bafite Ballon d’Or nyinshi kuko afite eshanu akurikira Messi.

Icyo imibare ivuga ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo mu mwaka w’imikino ushize wa 2021-22. Mu mikino 13 yakiniye ikipe y’igihugu cye cya Portugal, ayitsindira ibitego 11, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego. Muri  Manchester United, umwaka ushize yayikiniye imikino 30, atsinda ibitego 18 anatanga imipira itatu ivamo ibitego.

Mugenzi we Lionel Messi, mu mikino irindwi yakiniye ikipe y’igihugu ya Argéntine, yatsinze ibitego bine atanga imipira itanu yavuyemo ibitego. Mu ikipe ya Paris Saint Germain, yakinnye imikino 33, atsinda ibitego icumi n’imipira 14 yatanze ikavamo ibitego.

Iy’uyu mwaka yegukanywe n’Umufaransa Karim Benzema ukinira ikipe ya Real Madrid. Yabaye umukinnyi wa Kabiri wayitwaye akuze ku myaka 34 undi wabikoze ni Umwongereza Stanley Matthews wayitwaye afite imyaka 41 y’amavuko mu 1956. Ni ku nshuro ya mbere Benzema yatwaye iki gikombe cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wose.

Abandi batwaye ibikombe mu byiciro byose ni Alexia Putellas ukinira Barcelona yegukanye Ballon d’Or nk’umugore wahize abandi mu mwaka w’imikino ushize. Ni inshuro ya Kabiri yikurikiranya, yegukana iki gihembo nyuma yo kucyegukana mu mwaka ushize.

Thibaut Courtois ni Umubiligi akaba ari n’umunyezamu wa Real Madrid ni we wahembwe nk’umunyezamu w’umwaka.

Igihembo cy’umukinnyi muto mwiza w’umwaka cyegukanywe na Gavi ukinira ikipe ya Barcelona n’igihugu cya Éspagne. Ni igihembo gihabwa umukinnyi uri munsi y’imyaka 21. Ikipe yabaye iy’umwaka ni Manchester City yo mu Bwongereza itozwa n’umutoza Pép Guardiola. Undi wahembwe ni Robert Lewandowski watsinze ibitego byinshi mu mwaka wa 2021/2022 w’imikino. Sadio Mané we yahembwe nk’umukinnyi wagaragaje ibikorwa by’urukundo iwabo muri Sénégal.

Ibikombe hafi ya byose byaraye bitanzwe byatashye mu makipe abiri Real Madrid na Barcelona. Benzema na Courtois nibo batwaye icy’umukinnyi mwiza mu bagabo n’umunyezamu mwiza bose bakinira Real Madrid. Barcelona nayo yabyikubiye cyaba icy’umugore wahize abandi mu mwaka w’imikino Alexia Putellas n’umukinnyi muto mwiza w’umwaka ni Gavi.

Ronaldo na Messi batagize umwaka mwiza w’imikino ushize bigahurirana no kuba bageze mu za bukuru biribazwa niba baba bariho babyina bavamo ku bihembo byo ku ruhando mpuzamahanga. Ikintu kimwe aba bombi bategereje mu mupira w’amaguru ni igikombe cy’isi kigiye gutangira mu kwezi gutaha ku Ugushyingo. Nicyo gishobora kugena uzegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Ibihugu byabo nibitagera kure mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar, bizaba bisa nk’aho bazaba bagiye gusezera kuri ruhago nta kindi gikombe gikomeye ku isi batwaye ku giti cyabo.

CR7 ibihe bye byo gutwara Ballon d’Or

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button