ImikinoInkuru Nyamukuru

Haruna yasobanuye icyatumye basezererwa muri Confederation Cup

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali, Haruna Niyonzima ahamya ko umukino ubanza wahuje iyi kipe na Al Nasser mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika [CAF Confederation Cup], ari wo watumye isezererwa itsinzwe igitego 1-0.

Haruna ahamya ko umukino ubanza ari wo watumye AS Kigali isezererwa [Ifoto: Clarisse Uwimana]
Nyuma yo kwihagararaho iminota 45 y’igice cya Mbere, ntabwo indi y’igice cya Kabiri yabaye myiza kuko ku munota wa 69 yatsinzwe igitego cyayibereye umugogoro kugeza umukino urangiye.

Umukino ubanza wahuje AS Kigali na Al Nasser yo muri Libya, wabereye mu Rwanda kuri stade mpuzamahanga ya Huye, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Ibi byasobanuraga ko amahirwe kuri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, agabanutse kuko muri aya marushanwa Nyafurika buri kipe yirwanaho iyo iri mu rugo.

Aganira n’abanyamakuru bajyanye na AS Kigali, Haruna Niyonzima yavuze ko ubwo bari mu Rwanda birangayeho.

Ati “Yego ni byo dusezerewe n’umukino ubanza wabereye i Huye.”

N’ubwo iyi kipe kubona igitego byabaye iyanga, yaguze abataha izamu barimo Ndikumana Selemani Landry wavuye i Burundi, Félix Kone, Man Ykre na Hussein Shaban wongereye amasezerano muri iyi kipe.

Mu mikino ine iyi kipe yakinnye muri uru rugendo rwose, yinjijemo igitego kimwe nayo yinjizwa kimwe kuri Al Nasser ari nacyo cyayisezereye.

AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button