Ibyishimo ni byinshi ku muryango wa Rwanyagatare na Mukamugema, bubakiwe inzu nyuma yo kumara imyaka 12 baba mu nzu ibavira.
Ubuyobozi buvuga ko iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw.
Rwanyagatare Kaithan na Mukamugema Thacianna batuye mu kagari ka Gatereri, umurenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi. Inzu nshya bayihawe tariki ya 15 Ukwakira, 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Baganira n’UMUSEKE bagaragaje ibyishimo byinshi n’imbamutima batewe n’inzu bahawe babona ko ari igitangaza babonye.
Mukamugema yagize ati “Nabaga mu nzu yashaje, iva none Perezida (Kagame Paul) yohereje bagenzi banjye baje ku nshyigikira baranyitangiye, banyubakira inzu. Nayinjiyemo uyu munsi umbere mushya kurusha indi yose.”
Rwanyagatare umugabo wa Mukamugema, bafatanyije ibyishimo.
We yagize ati “Inzu ishaje nari nyimazemo imyaka 12. Ubu bampaye iyi imeze neza, itava. Turishimye, tuzayifata neza ihorane uyu mucyo.”
NIYONSABA Jeanne d’Arc ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, mu karere ka Rusizi, yatangaje ko bahisemo uyu muryango utari ufite aho kuba nk’abagore batekereza kuwushakira inzu.
Yanavuze ko badahagaze hari n’ibindi bateganya gukorera uyu muryango ngo uve mu bukene.
Ati “Twararebye nk’abagore dushaka umuryango utari ufite aho kuba, twatangiye kuwubakira iyi nzu mu kwezi kwa Gatanu dufite intego, twayibahaye uyu munsi.”
Yavuze ko iriya nzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 3,200,000).
Ati “Turacyatekereza n’uburyo bajya bakora ku ifaranga.”
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho mu 1995 mu gihugu cy’Ubushinwa, wizihizwa ku isi hose, mu Rwanda wizihizwa ku itariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.
Mu karere ka Rusizi wizjhirijwe mu murenge wa Butare. Umurenge wa Butare uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ufite ubuso bwa kilometero kare 203 igice kinini cyawo ni ishyamba rya Pariki ya Nyungwe.
Igice gituwe ni kilometero kare 83, ibarura rusange riheruka rigaragaza ko abaturage bawo ari 26,601 batuye mu ngo 5,951. Batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I RUSIZI.