Abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugera ku ntsinzi mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, mu mpera z’iki cyumweru dusoje, bavumbuye ububiko bw’intwaro n’amasasu byahishwe n’umutwe wa Ansar Al Sunna umaze igihe warayogoje Mozambique.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, 2022 ingabo z’u Rwanda zagabye igitero simusiga ku byihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Zatahuye ububiko bw’ibikoresho byinshi birimo imbunda nini n’into n’ibisasu biremereye byahishwe n’ibyihebe ahitwa Mbau, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Mocimboa da praia.
Izi ntwaro ngo zahahishwe mu mwaka wa 2021.
Ububiko bunini bw’intwaro n’amasasu ndetse n’ibisasu bya rockets, ngo byahishwe ubwo ingabo z’u Rwanda zari zisumbirije ibyihebe, bikiruka bigata uduce twa Siri ya mbere na Siri ya kabiri, aho byari bifite ibirindiro bikuru mu gace ka Mbau.
Ingabo z’u Rwanda zari mu gikorwa cyo gushakisha aba basigaye ngo badasubira kwisuganya ngo bakore ibindi bitero nibwo zaguye kuri buriya bubiko bw’intwaro.
Intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017 yibasiwe n’ibitero bikomeye by’ibyihebe, byavanye mu byabo abaturage miliyoni imwe, abantu bagera ku 4,000 babigwamo.
ISOOKO: MoD Website
UMUSEKE.RW
Ni byiza gufashaabandi cyane cyane iyo bakeneye umutekano. Ariko kandi, abasirikari b’Urwanda bashinzwe umutekano w’Urwanda mbere yuko bajya kurinda ibikorwa by’ibindi bihugu. Mu gihe dutaka umutekano muke mu duce twinshi two mu mujyi n’ahandi, abasirikari bacu bakenewe mu gihugu.