ImikinoInkuru Nyamukuru

CAF CC: AS Kigali yasezerewe itarenze umutaru

Mu ijonjora rya Kabiri ry’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], ikipe ya Al Nasser yo muri Libya yasezereye AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda.

AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup na Al Nasser

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, ubera i Benghazi mu gihugu cya Libya.

AS Kigali yasabwaga gutsinda cyangwa ikahangayiriza ariko mu bitego, ntabwo byayikundiye kuko yatsinzwe igitego 1-0 ku munota wa 69.

Ikimara gutsindwa igitego, iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, byari bisobanuye ko isigaranye amahirwe yo kunganya mu bitego ubundi igakomeza ariko si ko byayigendekeye.

Umukino warangiye, ikipe ya Al Nasser yahise isezerera AS Kigali gutyo. Bisobanuye ko iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza shampiyona.

Al Nasser igomba kuzatombora ikipe zirimo TP Mazembe n’izindi zasezerewe muri CAF Champions League. Izasezerera indi mu cyiciro kizakurikiraho, izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Haruna Niyonzima na bagenzi be byanze
Kakule Mugheni Fabrice nawe byanze
Rugirayabo Hassan ntiyari mwiza kuri uyu mukino

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button