Imikino

The Winners U17 yegukanye igikombe cy’Amajyepfo

Irerero rya The Winners FA risanzwe rikinira mu Akarere ka Muhanga, yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 17 bahatanaga mu Intara y’Amajyepfo.

Gitaba FA yatsinzwe na The Winners FA muri League y’Amajyepfo

Nk’uko bimaze iminsi biba, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa) ryateguye irushanwa ry’abarengeje imyaka 17 ariko rikininwa muri bice ziherereyemo (League).

Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, mu Akarere ka Huye kuri Stade ya Kamena ni bwo habaye umukino wa nyuma wo gushaka ikipe y’abatarengeje 17 izahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ari kuba mu ntara zose z’igihugu.

Amakipe yose yatangiriye mu turere akomereza ku rwego rw’uturere tugiye twegeranye.

Ikipe ya The Winners FA yasezereye iya Gitaba FA kuri penaliti 5-4. Iyi kipe ya The Winners ni iyo mu karere ka Muhanga iminota yagenwe y’umukino yari yarangiye inganya igitego 1-1 na Gitaba yo mu karere ka Nyamagabe.

Imikino yo mu gice Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe na Nyanza bari barimo yari imaze igihe iri kubera ku kibuga cya Kamena aho yabaga mu mpera z’icyumweru gusa abana batize.

Mu gihe The Winners y’i Muhanga yo yabanje gukinira mu gice cyarimo uturere twa Kamonyi, Ruhango, Ngororero na Karongi.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko buri kipe ntiyashakaga gutsindwa igitego. Ku ruhande rwa Gitaba FA niyo yafunguye amazamu mu gice cya mbere bajya kuruhuka bayoboye ku gitego kimwe. Bishyuwe icyo gitego mu gice cya kabiri hagati.

Cédric wa The Winners yatsinze igitego ku mupira w’umuterekano wari uvuye ku ikosa bakoreye umukinnyi wabo wo hagati. Amakipe yombi yakomeje gufungana birangira banganyije.

Byasabye ko bakizwa na penaliti ya gatandatu kuko eshanu za mbere bari banganyije enye buri kipe yari yahushije imwe imwe . Iya gatandatu ku ruhande rwa Gitaba bayitaye hanze bahita basezererwa.

Ni umukino warangiye abakinnyi n’abafana bacye bari baje gushyigikira ikipe ya Gitaba bashaka gusagarira abasifuzi bari basifuye umukino kubera penaliti yari yasubirishijemo ku nshuro ya kabiri ku mukinnyi wa The Winners.

Nyuma yo guhagararira igice cy’amajyepfo The Winners FC yakomeje mu kindi cyiciro. Izategereza andi makipe azahagararira ibindi bice aherereyemo kugira ngo bamenye abo bazakina ku rwego rw’igihugu bashaka ikipe izaba iya mbere.

Izindi ntara ntizirakina imikino ya nyuma ngo zimenye amakipe azasanga The Winners ku rwego rw’igihugu.

Intego y’iri rushanwa ni ukongera amarushanwa y’abo bana no gushaka abana bo muri icyo cyiciro bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bagategurwa. Bivugwa ko aya marushanwa icyo agamije ari ugufasha ikipe y’igihugu kubona abakinnyi b’iyo myaka mu buryo bworoshye.

The Winners FA izahagararira u Rwanda mu Majyepfo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

igitekerezo

  1. Nubwo the winners yatsinze ariko ntago yabiharaniye kuko umupira wamaguru murwanda urimo amatiriganya atarimeza ntago penarity yafashwe numunyezamu isubirwamo umunyezamu atanavuye mumurongo byibuze ariko ikikintu gikenewe gusubirwamo kuko gica abana intege.
    Nimba mushaka gukomeza abana bisaba gusubirwamo rwose 🙏🙏🙏🙏🙏🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button