AmahangaInkuru NyamukuruUburayi

Abasirikare 11 b’Uburusiya barashwe n’abantu bitwaje intwaro

Ku kigo kitorezaho abasirikare b’Uburusiya, abantu bitwaje intwaro ku wa gatandatu barashemo abagera kuri 11.

Abagabo babiri barashe abasirikare 11 b’Uburusiya

Ubwo imyitozo yo kurasa yari irimbanyije, abagabo babiri batangiye kurasa abitoza ngo bazajye kurwana muri Ukraine, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Ria byabitangaje.

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya ivuga ko bariya bagabo babiri ari abo mu gihugu cyahoze muri Leta y’Abasoviyeti ariko icyo gihugu nticyavuzwe izina.

Na bo ngo baje kuraswa barapfa muri iyo mirwano yabereye mu Ntara ya Belgorod mu Burusiya, ikaba ihana imipaka na Ukraine.

Muri kuri kurasana abantu 15 bakomeretse.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, Rai byasubiyemo itangazo rya Minisiteri y’Ingabo, ya kiriya gihugu.

Rigira riti “Mu myitozo yo kurasa ihabwa abantu bafite ubushake bwo kujya kurwana muri Ukraine, ibyihebe byarashe bikoresheje imbunda nto ku bantu ba ririya tsinda.”

Itangazo rikomeza rivuga ko “Kubera kuriya kurasana, abantu 11 bakomeretse barapfa. Abandi bantu 15 bagize ibikomere bitandukanye bajyanwa kwa muganga.”

Umuyobozi w’Intara ya Belgorod yavuze ko nta muturage we wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Mu kwezi gushize Perezida Vladimir Putin yategetse ko abasirikare bashya ibihumbi 300 bahabwa imyitozo, bakaba bagizwe n’abigeze guhabwa amahugurwa ya gisirikare.

Uku guhamagara kwa Putin kwateye benshi kujya mu mihanda babyamagana, abandi babishoboye bahunga igihugu.

BBC ivuga ko nyuma ya ririya tangazo, umwe mu bari bashinzwe kwandika abajya mu gisirikare yarashwe n’abantu ku biro bye mu Ntara ya Siberia.

Mu cyumweru gishize Perezida Putin yatangaje ko abantu 200,000 bamaze kujya mu gisirikare, bityo ko atabona indi mpamvu yo kongera guhamagarira abanda kukijyamo.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button