ImikinoInkuru Nyamukuru

APR FC yabonye umuvugizi mushya

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko bwashyizeho Tony Kabanda nk’umuvugizi mushya w’agateganyo w’iyi kipe.

Tony Kabanda yagizwe Umuvugizi w’agateganyo wa APR FC

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe n’abakozi bayo, yabaye kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Iyi nama yari iyobowe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh MUGANGA.

Intego y’inama kwari ugusobanura bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa birimo n’ihagarikwa ry’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed na kapiteni w’ikipe Manishimwe Djabel.

Amakuru dukesha urubuga rwa APR avuga ko umuyobozi w’ikipe yongeye kwibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, anasobanura impamvu batabona umutoza mukuru muri iyo nama.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati “Nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Yongeyeho ati “Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR FC ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”

Yasoje avuga ku bihano byafatiwe umutoza mukuru ati “Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire n’ibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi”.

Si umutoza wenyine wahagaritswe na kapiteni w’ikipe yafatiwe ibihano n’Ubuyobizi mu gihe cy’ukwezi kubera ikibazo cy’imyifatire itari myiza yagaragarije mu itangazamakuru.

Ku kibazo cya kapiteni wa APR FC, umuyobozi yamunenze imyitwarire yamugaragayeho.

Ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR FC twabyihanganira.”

Abatoza bungirije basigaranye inshingano zo gutoza ikipe bibukijwe n’umuyobozi mukuru ko urugamba rw’igikombe rugikomeje yaboneyeho kubibutsa ko bafite umukino w’ikirarane na Police FC kuri uyu wa mbere.

Abari mu nama bahawe umwanya ngo batambutse ibitekerezo byabo. Uwa mbere watanze igitekerezo ni umutoza wungirije wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe Ben Moussa, ashimira ubuyobozi ku nama nziza bwabagiriye.

Lt General Mubarakh MUGANGA yasoje inama ashimira abatoza n’abakozi b’iyi kipe. Yijeje abatoza ko ahari igihe cyose bamukenera ababwira ko kandi igihe ataba ari hafi ko Umunyamabanga w’ikipe Masabo Michel ahari.

APR FC ikomeje kwitegura umukino bafitanye na Police FC ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki 17 Ukwakira 2022, saa kumi n’ebyiri n’igice.

Imikino APR izakina idafite umutoza mukuru wayo Adil ni itatu uwa Police FC, Gorilla FC na Sunrise FC. Adil azongera gutoza iyi kipe ku mukino izakira Kiyovu Sports tariki 18 Ugushyingo 2022.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yayoboye inama yabayemo impinduka
Ben Moussa yasigaranye inshingano zo gutoza APR FC

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button