Kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira, nibwo ikipe y’igihugu ya Handball abatarengeje 18 n’abatarengeje 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye.
Uyu munsi bakoze imyitozo ya mbere ibafasha kwitegura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera mu gihugu cya Kenya.
Iri rushanwa rizatangira ku 24 kugera ku wa 30 Ukwakira 2022 mu Mujyi wa Nairobi.
Amakipe yombi buri imwe ifite umutoza wayo. Yombi yakoze imyitozo yihariye kuko n’ibibuga biratandukanye. Abatarengeje 20 bakoreye mu nyubako y’imikino [gymnase] ya Kaminuza barumuna babo ba 18 bo bakoreye mu kibuga cyo hanze cya Handball.
Iri rushanwa rizaba mu buryo bwa zone mu rwego rwo kugira ngo ibihugu byose bya Afurika bizaryitabire binyuze mu turere bibarizwamo. U Rwanda rwo ruri muri zone ya 5 hamwe na Kenya, Sudan, Tanzania, Somalia, Uganda, U Burundi, Djibouti, South Sudan na Éthiopie.
Abakinnyi batarengeje imyaka 20 bose uko bahamagawe batangiye imyitozo hamwe.
Nsangayezu Maurice, Rugwiro Ivan Patrick, Iradukunda Alain, Nshimiyumukiza Donath, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Yesurakiza Ernest, Hakizimana Thierry, na Ndayisabye Etienne, Shema Prince, Reba Célestin, Nshimiyimana Amrani, Nsabimana Dominique, Iragena Emmanuel, Iradukunda Fabrice na Byiringiro J. D’amour.
Aba ni abakinnyi batarengeje imyaka 18 bose uko bahamagawe batangiranye imyitozo.
Uwase Moise, Akayezu André, Uwayezu Arsen, Ufitinema Moussa, Nshimyumuremyi Fred, Iryivuze Fiacre, Mbesutunguwe Samuel, Niyonkuru Karim, Hakizimana Dieudonne, Ndayishimiye J. Pierre, Mupipi Prince Akimu, Izabayo Isaïe, Bazimaziki J. Damascène, Niyoyita Aime Vedaste, Muhozi Jean De Dieu na Bavandimwe Stephen.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye