Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo (CAF Champions League), ikipe ya TP Mazembe yasezerewe na Vipers SC yo muri Uganda biciye muri penaliti.
Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri Stade Temple des Badiangwenas ya TP Mazembe i Kinshasa.
Nyuma yo kuba umukino ubanza wabereye i Kampala, amakipe yombi nta yabonye izamu ry’indi, no mu wo kwishyura ni uko byagenze.
Icyakurikiyeho ni ukujya gukiranurwa na za penaliti, maze Vipers SC yinjiza 4-2 za TP Mazembe.
Bisobanuye ko iyi kipe yo muri Uganda, ihise ikatisha itike yo mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe iyo muri DRC igomba kujya mu irushanwa ry’amakipe yegukanye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).
Umutoza mukuru wa Vipers SC, Roberto Oliviera uzwi nka Robertinho, inshuro ya Kabiri ageranye n’ikipe muri aya matsinda nyuma yo kubigeraho muri Rayon Sports.
UMUSEKE.RW
Utu mutoza uwa muzana muri APR ubanza yadutwara mu.matsinda kabisaa.afite experience ihagije
Murakoze
Apr nta mupira muzi mukinisha ogitugu niyo mpamvu mutagera kure kuko ba arbitre bo mu rwanda babibira kubera igiysure cya abagenerals
Yewe Bukuru weeeee,ingengas yawe ntakigenda,ubwo general umuzanye gute muriyi nkuru,ariko mwahindutse
@Inno, Simbona iyo ngengas uvuga kuri Bukuru uko ije ahubwo! Kuba APR ibamo igitsure cy’aba generals ndumva ari ukuri kandi nta kidasanzwe: Ikipe y’ingabo = kuyoborwa n’ingabo, ingabo = igitsure. Ahubwo se nk’uko Bukuru abivuze, icyo gitsure n’igitugu cyangwa igitutu byongera iki, byica iki?
Uvuze ukuri nyako. Byongera iki / Byica iki?
Uzabaze Pantheres Noires ya ba Col. Rwagafirita…