Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyagatare: Umubyeyi w’imyaka 49 yasubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30

Cyarikora Rosette umubyeyi w’imyaka 49 wo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko nyuma y’imyaka 30 yasubiye ku ntebe y’ishuri agamije gutunga impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye akanakomeza Kaminuza bikazamufasha gukora neza ubucuruzi imbere mu gihugu no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Cyarikora Rosette w’imyaka 49 yasubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 arikuwemo (Photo: Kigali Today)

Cyarikora Rosette asanzwe ari umuyobozi wa Koperative Girubuzima ikorera mu Murenge wa Matimba, ikaba ikora ikanagurisha amavuta y’inka, ayo kurya n’ayo kwisiga.

Avuga ko ku myaka 17 aribwo ababyeyi be bamukuye mu ishuri bamushakira umugabo. Icyo gihe nta mahitamo kuko umubyeyi iyo yashimaga inkwano yashyingiraga umukobwa we nta zindi nteguza.

Uyu mubyeyi avuga ko yahoranye agahinda ko kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yabikundaga cyane gusa ngo yajyaga asaba umugabo we gusubira ku ishuri ariko ntibikunde kuko yari afite inshingano zo kwita ku bana.

Aganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today ducyesha iyi nkuru yagize ati “Nahoraga mbisaba umutware wanjye na we akanyereka ko byagorana mu gihe abana bacu bacyiga, ariko ambwira ko nibamara guherera uruhande rumwe nanjye nziga nkahora nibaza igihe bizagerera. Impamvu nakomeje kubyifuza ni uko nari umuhanga mu ishuri.”

Umwaka ushize nibwo umwana we w’umuhererezi yasoje amashuri yisumbuye, abandi bariga kaminuza ndetse harimo n’abazisoje.

Ubu yagannye ishuri kandi nta pfunwe bimutera….

Cyarikora Rosette avuga ko mu gukabya indoto ze ubwo umwaka w’amashuri wa 2022-2023 yafashe iya mbere ajya kwiyandikisha gutangira kwiga kuri G.S Matimba mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Akigerayo ngo yatunguwe n’uburyo abarezi bamwishimiye harimo abo abyaye, ariko by’umwihariko yanyuzwe n’uburyo abanyeshuri bagenzi be bigana bamukunda.

Usibye kwigana n’abana abbyaye nk’umubyeyi ngo mu ishuri abatoza ikinyabupfura no gukora cyane kugira ngo bazatsinde.

Ati “Abana baranyishimiye kuko nababereye umubyeyi, usanga iyo mwarimu atari mu ishuri mbabuza gusakuza, mbagira inama mu buzima busanzwe kwitwara neza no gushyira umwete ku masomo twiga kugira ngo tuzatsinde.”

Akomeza agira ati “Abana barankunda cyane, ndinjira bati Aunt ( Mama wacu & Masenge) araje muceceke tutamusakuriza.”

Uyu mubyeyi udatewe ipfunwe no gusubira ku ntebe y’ishuri nyuma y’imyaka 30 avuga ko yiteguye kuzitwara neza mu kizamini gisoza ikiciro rusange.

Afite intego z’umumaro kuri we n’igihugu………

Ku ikubitiro Cyarikora afite intego zo gusoza amashuri yisumbuye na we agatunga impamyabumenyi (Diplome) nk’abandi bose, ndetse akanakomeza kaminuza akayisoza bityo bikazamworohera gukora neza ubucuruzi no kubwagurira mu bindi bihugu, kuko azaba abasha kuvuga indimi zikoreshwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga ko kandi ko yifuza bikomeye kwiga icungamutungo kugira ngo azanabashe gucunga imitungo ya Koperative yabo, ndetse n’umutungo bazaba bagezeho kimwe n’uwe bwite utibagiwe n’uwa rubanda.

Ntakangwa n’imyaka kuko ari imibare, arashaka kuziga ikoranabuhanga, cyane mudasobwa akabasha kuyikoresha neza, mu masomo akunze cyane hakaba harimo imibare, indimi n’amateka.

Uyu mubyeyi avuga ko nta byera ngo de ! hari abamuca intege bamubwira ko akuze adakwiye kwiga ariko hakaba n’abamukomeza barimo abarimu be ndetse n’abanyeshuri bagenzi be.

Cyarikora agaragaza ko aterwa ishema no kuba ashyigikirwa n’abo mu muryango we barimo abana be ndetse n’umugabo we.

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abakuze basubira ku ntebe y’ishuri, bagaragaza ko mu buto bwabo bagiye bavutswa uburenganzira ariko ubu bakaba bahabwa amahirwe yo kwiga nta nkomyi.

Aba barimo abasaza n’abakecuru bagaragaza ko kwiga bidasaza ariho bahera basaba abakiri bato gukunda ishuri kugira ngo bategure ejo habo heza.

IVOMO: KIGALI TODAY

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button