Umuhungu wa Perezida wa Uganda, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, yageze i Kigali mu rugendo rwe rwa Kabiri agiriye mu Rwanda, kuva umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye kuzahuka.
Aje mu Rwanda nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuba umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Gen Muhoozi yaherukaga guteguza Abanyarwanda ko agiye kuza mu rw’imisozi igihumbi kuharuhukira, avuga ko anakumbuye “Uncle” ashaka kuvuga Perezida Paul Kagame.
Kuri twitter yagize ati “Ibiruhuko nzabikorera mu rwuri rwe. Nzaragira Inyambo, mwigireho korora.”
Yafashije Uganda n’u Rwanda kwiyunga…
Mu myaka yashize igihugu cya Uganda n’u Rwanda ntibyacanaga uwaka ahanini bitewe no gushinjanya, Uganda yashinje u Rwanda kwivanga mu butegetsi n’ubutasi naho u Rwanda rugashinja Uganda gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Jenerali Muhoozi kuva yaza mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka akagirana Ibiganiro n’umukuru w’Igihugu, ibihugu byombi byongeye kurebana neza.
Muri Mutarama uyu mwaka ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere, yagaragaje ko ibihugu byombi byiteguye kuzahura umubano.
Yagize ati “Mfite cyizere ko ku bw’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa vuba umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire.”
Yanashimye Perezida Kagame ku kubahiriza ubusabe bwe bwo gusubiza umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda, ngo wari wayobeye ku butaka bw’u Rwanda ari muri gahunda ye bwite kandi nta ruhushya abifitiye.
Kuva icyo gihe ibintu byasubiye mu buryo gahoro gahoro ndetse imipaka yari imaze igihe ifunze irafungurwa.
Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo.
Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10. Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.
Gen Muhoozi yagaragaje ko ibiruhuko bye azabikorera mu Rwanda
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Yup Yup!
Gen Muhoozi akomeje kwibazwaho mu karere! Uretse abategetsi b’Urwanda, nta kindi gihugu kimubona nk’umuntu wakwunga cyanga wabanisha neza igihugu iki n’iki na Uganda. Ibigambo ahuragura bitera buri wese kwibaza! Byageze n’aho ise Museveni ajya asaba imbabazi ibihugu umuhungu we yahemukiye cyanga yandagaje. Tugaruke ku Rwanda: Nabanje kwibaza ukuntu yerekanye ko Urwanda rutazi ibyo rurimo umunsi bivugwa ko yaje mu Rwanda umubano ugahita usubukurwa nyuma y’imyaka itatu hari ibibazo twitaga iby’ingutu. Yerekanye ko ntabyari bihari! Ariko hari umuvuno yaciye uzoreka igihugu. Ni “Operation Rudahirwa”! Umunyarwanda wese uzi ukuntu ubwami bwakandamije 85% by’abaturage bukoresheje ubuhake n’ikiboko, ariheba iyo yumvise bigiye kugaruka nk’uko Muhoozi yabihanuye! Birabe ibyuya!
ubyumviriki se niba utabishaka ?