Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi] na Association Najah Souss Women Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc, Kalimba Alice yatangiye akazi mu ikipe ye nshya.
Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, icyagombaga gukurikiraho ni ukujya gutangira akazi kuri Kalimba ukina hagati mu kibuga.
Akigera muri Maroc, yakiriwe neza nk’uko abyimeza mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE.
Ati “Banyakiriye neza cyane. Baranyishimiye pe nanjye numva biranyuze.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko ikipe ya Association Najah Souss Women Football Club, ibayeho kinyamwuga kuri buri kimwe, ifite stade yayo kandi ifite cyose cyafasha umukinnyi gukora akazi neza.
Ati “Ubuzima ikipe ibayemo ni bwiza. Ifite Stade yayo nziza, ifite ubuyobozi buyifasha buri kimwe, ifite imodoka idutwara mu myitozo ndetse no mu mikino ya shampiyona. Ituye mu Mujyi rwagati mbese, ni iy’abanya-Mujyi. Buri kimwe naragishimye nta kibazo.”
Muri iyi kipe abakinnyi ntabwo babana kuko abenshi ari abene-gihugu, ariko abandi b’abanyamahanga buri wese akibana.
Kuva Kalimba yahagera, ikipe yakinnye imikino itatu ya gicuti, itsindamo ibiri inganyamo undi umwe.
Uyu mukinnyi ngo yizeye kubona umwanya ubanzamo, cyane ko no mu mikino ya gicuti yabanjemo ndetse agakina iminota 90.
Ati “Yego rwose nzakina. Iyo mikino yose nabanjemo ndangiza iminota yose kandi baranshimye. Ndibaza nanjye niteguye gutangira shampiyona ndi muri 11 ba mbere nta kabuza kuko ndi muzima nta burwayi.”
Shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’abagore muri Maroc, biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira.
Kalimba aheruka muri Scandinavia Women Football Club, yagiyemo avuye muri AS Kigali Women Football.
Undi mukinnyi w’Umunyarwanda wagombaga kujya gukina muri iyi kipe, ni umunyezamu Itangishaka Claudine ukiri mu Rwanda.
UMUSEKE.RW