Nyamagabe: Ku wa 14 Ukwakira 2022 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije Urukiko dosiye bukurikiranyemo, umugabo ukekwaho kwica umugore utwite amaze kumusambanya.
Urubuga rw’Ubushinjacyaha ruvuga ko iki cyaha cyabaye tariki ya 08/10/2022.
Icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, bwatangaga amakuru ko mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara, muri uwo murenge, habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 55 y’amavuko.
Uyu mugore ngo yari yatemaguwe mu ijosi no mu bitugu hakoreshejwe umuhoro.
Bicyekwa ko yishwe bamaze kumusambanya, kandi akaba yari atwite inda iri hafi kuvuka .
Nyuma yo gukora iperereza, Ubushinjacyaha buvuga ko hafashwe umugabo bicyekwa ko ari na we wamuteye iyo nda.
Mu ibazwa rye, yiyemerera ko yishe nyakwigendera amutemaguye imihoro mu ijosi akamwica amaze kumusambanya.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kimuhamye yahanishwa, igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
ISOOKO: NPPA Website
UMUSEKE.RW
Nizere ko uyu mwicanyi ataza kugororerwa kugaburirwa imisoro y’abaturage bagamije kubaka igihugu cyabo?yishyuzwe impoza-marira ubundi araswe umusenzi
Wamugabo we se ko abagome bashyuriwe kumbehe tuzabigenze gute? ntanisoni ngo ninjye wamwishe mutemaguye !!!!!!!
Nasomye umubare wabantu ngo biyahura mu Rwanda aliko ntihatangazwa imibare yabantu bicwa nabo bicanyi nkuyu ubwo agiye kugaburirwa nkicyana kingagi aho kumuta mumusarane !