Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammed, yagiye gukoresha imyitozo aho ikipe isanzwe iyikorera i Shyorongi, abuzwa kuyikoresha kuko yahagaritswe.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC yitegura umukino w’ikirarane izakinamp na Police FC, yakoreye imyitozo i Shyorongi. Iyi myitozo yayobowe n’abatoza bungirije nyuma yo kuba umukuru yahagaritswe ukwezi.
Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko uyu mutoza [ADIL] yaje yiteguye gukoresha imyitozo nk’ibisanzwe ariko abwirwa ko atabyemerewe.
Ibi byose biraturuka ku kuba harabayeho guterana amagambo hagati y’uyu mutoza na Manishimwe Djabel nyuma y’amagambo yavugiye mu itangazamakuru.
Amakuru yandi avuga ko uyu munya-Maroc ashobora gutandukana na APR FC, nyamara muri Nyakanga yasinye amasezerano azarangira mu 2024.
UMUSEKE.RW
AGASOZI KAMARERE KAHIYE ABAGABO BABONA. KULA KULIPA.