Andi makuruInkuru Nyamukuru

Abasirikare 36 basoje amasomo yo kuyobora abandi

Ishuri rikuru rya Gisirkare rya Nyakinama, ryatanze impamyabushobozi ku basirikare 36 bafite ipeti rya Major na Capitaine, bamaze igihe biga amasomo yo kuyobora abandi.

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga ni we wasoje ariya masomo

Ku wa Gatanu tariki 14/10/2022, nibwo aba basirikare 36 n’abapolisi babiri ba offisiye barangije aya masomo yitwa mu Cyongereza, Junior Command and Staff Course.

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga ni we wasoje ariya masomo abera ku ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze.

Yashimiye ba offisiye basoje neza ariya masomo.

Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aya masomo aha ubumenyi mu bya gisirikare ba ofisiye bayitabira, akabafasha kumenya gutegura ibikorwa, kumenya inyungu z’umutekano w’igihugu, ndetse bakumva neza uko iby’umutekano bishobora kugenda bihinduka bitewe n’impamvu.

Umuyobozi wungirije wa ririya shuri rya Nyakinama, Col JC Ngendahimana we yavuze ko amasomo agenerwa ba ofisiye nka bariya, abaha ubumenyi bwo kuyobora abandi, no kubaha inshingano.

Aya masomo yamaze ibyumweru 20, yatangiye tariki 30 z’ukwezi kwa Gatanu asozwa ku ya 14 z’uku kwezi kwa cumi, 2022.

Ba Ofisiye 36 muri RDF na ba Ofisiye babiri muri Polisi y’Igihugu ni bo basoje ariya masomo

ISOOKO: MoD website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button