Imikino

Djabel yasabye Adil n’Abanyarwanda imbabazi z’amagambo yavuze

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeye ko yakoze amakosa ubwo yasubizanyaga n’umutoza we, Adil Erradi Muhammed, amusaba imbabazi.

Manishimwe Djabel yasabye Adil imbabazi

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, nibwo ikipe y’Ingabo yatsinze Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammed yatangaje ko atiteguye gukoresha abakinnyi badashaka kwitangira ikipe harimo na Manishimwe Djabel usanzwe ari kapiteni w’ikipe.

Nyuma y’amagambo Adil yavuze, Djabel yahise ajya mu Itangazamakuru aramusubiza amwibutsa ko mu myaka itatu amaze muri APR FC ari we mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi [18] anatanga imipira myinshi yavuyemo ibitego [19].

Gusa nyuma y’uku guterana amagambo ku mpande zombi, uyu kapiteni wa APR FC yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze asaba uyu mutoza imbabazi ndetse n’Imana n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi Djabel yabyanditse akoresheje ururimi rw’icyongereza, abinyuza ku rukuta rwe rwa Instagram. Ugenerekereje ibyo yashakaga kuvuga, ni uko yasabaga imbabazi uyu mutoza ariko bikarenga aho akazisaba Abanyarwanda n’Imana.

Ati “Ndatekereza ko nakosheje nkifuza kwisegura kuri Adil. Ibyo nakoze si ubunyamwuga. Nk’umusilamu ndasaba imbabazi kuri Allah. Mwese mumbabarire nari natakaje rutangira. Sinzasubira no kubirota.”

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira, ntabwo uyu mukinnyi yagiye abona umwanya ubanzamo nk’uko byari bisanzwe, ari naho havuye urunturuntu hagati ye n’umutoza we.

Djabel na Adil basanzwe ari inshuti z’akadasohoka [Ifoto/Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button