Imikino

Amagare: Ntakirutimana yegukanye isiganwa rya Visit Musanze

Mu irushanwa ry’amagare ryari rigamije gushaka impano, Ntakirutimana Joseph yahize bagenzi be aza imbere, ahembwa igare.

Abasanzwe batwarana abantu n’ibintu ku igare nibo bari muri iri siganwa

Kuri uyu wa Kane i Musanze habaye isiganwa ryateguuwe na Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare. Iri siganwa ryabaye ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy].

Isiganwa ryiswe “Visit Musanze” ryitabiriwe n’abagabo 41 n’abari n’abategarugori 2 aho bazengurutse mu Mujyi wa Musanze ku ntera ingana n’ibilometero 35.

Bamwe mu bayobozi bari baryitabiriye, harimo Murenzi Abdadllah uyobora Ferwafa, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri aka Karere.

Nyuma yo gukora intera yari yagenwe, Ntakirutimana Joseph yaje imbere ya bagenzi be ndetse ahembwa igare rishya rizamufasha gukomeza gukora akazi ke neza.

Nyuma y’iri siganwa, ubuyobozi bwa Ferwacy bwagiye gusura ikipe y’Igihugu iri mu mwiherero mu kigo gisanzwe gifasha abari mu myitozo y’i Musanze.

Abari mu mwiherero ni abatarengeje imyaka 23 bari gutegura amarushanwa atandukanye ari imbere harimo na Tour du Faso iteganyijwe kuzakinwa tariki 11 Ugushyingo. Bari gutegurirwa kuzakina Tour du Rwanda 2023, shampiyona ya Afurika 2023 na shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Ntakirutimana yahembwe igare rishya
Ramuli Janvier uyobora Akarere ka Musanze yishimiye kubona isiganwa rizanwa muri aka Karere
Murenzi yahise asura abari mu mwiherero
Murenzi Abdallah uyobora Ferwacy yashimiye abanya-Musanze
Ntakirutima Joseph ubwo yari asoje isiganwa
Abanya-Musanze berekanye ko bakunda igare

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button