ImikinoInkuru Nyamukuru

Amavubi U23 yahamagaye 23 bagomba gutangira umwiherero

Umutoza mukuru w’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero utegura imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero

Abakinnyi 22 bahamagawe barimo abanyezamu batatu, abakina mu bwugarizi batandatu, abakina hagati bane n’abakina mu busatirizi icumi.

Abahamagawe bose ni: Hakizimana Adolphe, Ishimwe Pierre, Ruhumuriza Clovis, Niyigena Clèment, Nsengiyumva Samuel, Niyonzima Faustin, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Jean Rène, Dylan Georges Francis, Rutonesha Hesbone, Nyamurangwa Moses, Hoziyana Kenedy, Kamanzi Ashraf, Nyarugabo Moïse, Nsabimana Deny, Ishimwe Anicet, Irankunda Rodrigue, Hakim Amiss, Niyonshuti M.Hakim, Rudasingwa Prince, Gitego Arthur, Mugisha Désire na Habimana Glen.

Iyi kipe izatangira umwiherero kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira muri Hotel Boni Consili iherereye i Huye.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2022 kuri stade mpuzamahanga ya Huye, uwo kwishyura uzabera muri Mali tariki 29 Ukwakira.

Ikipe izasezerera indi muri iri jonjora rya Kabiri, izahita icakirana na Sénégal mu ijonjora rya Gatatu, izaserera indi ihite ijya mu gikombe cya Afurika. U Rwanda rwasezereye Libya, mu gihe Mali yo itakinnye ijonjora rya Mbere.

Ibyishimo byari byinshi ubwo basezereraga Libya

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button