Uwitwa Kwizera usanzwe ukora akazi ko kotsa inyama muri kamwe mu tubari two mu isantere ya Ruli mu Karere ka Gakenke, ari gushakishwa nyuma yo gushyamirana n’uwahakoraga amasuku akamukomeretsa amukubise intebe mu mutwe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 13 Ukwakira, mu Mudugudu wa Bariza, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Ruli, aho aba bombi bagiranye ukutumvikana byatumye umwe akomeretswa.
Ubwo bagiraga ibyo batumva kimwe mucoma witwa Kwizera yaje kubatura intebe akubita Uwimana Martin mu mutwe maze aramukomeretsa, aribwo na we yahise ayabangira ingata aracika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yahamirije UMUSEKE iby’uru rugomo, avuga ko uwakomerekejwe ubuzima bwe bumeze neza aho ari kwa muganga.
Ati “Ni urugomo rwabereye mu kabari hagati y’abakozi bombi, umwe yari mucoma undi ashinzwe gukora amasuku. Uwakomeretse ari mu bitaro bya Ruli, uwamukomerekeje yahise acika turi kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo yamukomerekeje bikanganye ni intebe yamukubise hejuru y’ijisho ry’iburyo, gusa kubera ko rimwe na rimwe baba banyoye inzoga yahise asa n’uguye igihumure ariko ubu ameze neza.”
Hakizimana Jean Bosco uyobora uyu Murenge wa Ruli yongeye kwibutsa abaturage kwirinda gukora amakosa nk’aya yabagusha mu byaha birinda gukoreshwa n’amarangamutima.
Yagize ati “Mu buzima tubamo bibaho ko abantu bakorana hari ibyo batakumvikaho ariko ni ngombwa ko umuntu amenya gucunga amarangamutima ye ku buryo atageza aho amukoresha icyaha kandi tukitwararika mu mikorere yacu twirinda icyaba intandaro y’intonganya izo arizo zose.”
Izi mvururu zakomerekeyemo Uwimana Martin zikaba zabereye mu kabari k’uzwi ku izina rya Musirikare, kugeza ubu mucoma we akaba agishakishwa kugirango abazwe ibyo yakoze.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW