Munyakazi Jean Bosco ni umuhinzi akaba atuye mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Yishimira kuba ari umuhinzi, umwuga wamufashije kurera abana be no gutuma biga ubu bose bakaba barubatse ingo zabo, aratekanye n’umufasha we babana mu gace k’icyaro katarageramo amashanyarazi atangwa n’ikigo REG.
Munyakazi kimwe n’abandi batuye mu duce tw’icyaro bumvaga bari kure y’iterambere no kumenya ibigezweho kubera kubura amashanyarazi.
Uyu musaza umaze imyaka myinshi atuye muri ako gace ntiyigeze abona amashanyarazi, yabanje kugira imvune yatewe n’ingendo yakoraga ajya mu Mujyi wa Kigali gucaginga Bateri yamufashaga kureba aga televiziyo gato yari yaraguze ngo kamukure mu bwigunge.
Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye kuko byamusabaga kuzinduka akikorera iyo bateri akayijyana i Nyabugongo agategereza ko yuzura umuriro akongera akayishyira ku bitugu akagaruka mu cyaro cy’i Buhimba.
Urugendo rwo kwiyubaka rwakomereje mu kugura Moteri y’ibihumbi 90 Frw, aho yakoreshaga Lisansi ngo abashe gucana iwe ndetse no kureba televiziyo, uru rugendo ngo ntirwigize rumworohera kuko rwamuteye ibihombo.
Ati “Nari narashize, ubu nararuhutse, ingufu natakazaga nikoreye batiri Nyabugogo nkongera nkagaruka nyikoreye urumva nawe imvune zirimo.”
Munyakazi avuga ko yaruhutse ubwo yatangiraga gukoresha umurasire utanga ingufu z’umuriro w’amashanyarazi wa Sosiyete ya Mysol yahoze yitwa Mobisol.
Avuga ko ubwo yaguraga uwo murasire yahawe na Televiziyo nziza cyane akajya areba amakuru, ibiganiro, imiziki n’ibindi bimufasha kuruhura ubwonko nk’umuntu mukuru ugeze mu gihe cyo kuruhuka.
Uyu musaza avuga ko imirasire ya Mysol usibye guhenduka yamufashije gushimisha ubuzima bwe no kumufasha kuramba.
Ibi abihurizaho n’umufasha we witwa Nyirahategekimana Konsolata uvuga ko mbere babaga mu kizima ubu aho batuye hakaba habona byaranahinduye imibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati “Ubundi ibi bifite iterambere rirambye no kuruhura abaturage mu buzima.”
Abatuye mu Mudugudu wa Buhimba bavuga ko umwaka ugiye kwirenga hashinzwe amapoto y’umuriro w’amashanyarazi asanzwe ngo bafite icyizere cyo kuzayabona n’ubwo nta makuru yayo barahabwa.
Niyomugabo Jean de Dieu ukora umwuga wo kogosha i Buhimba avuga ko mbere yo kugura umurasire wa MySol ryari ihurizo rikoemeye kuri we, nta cyizere cy’iterambere yari afite.
Ati “Nta kandi kazi ngira, amafaranga nkuyemo nkuraho ayo nishyura umurasire kuko nishyura mu byiciro ubundi nkizigamira.”
Avuga ko mbere abaturage bakoraga urugendo rw’amasaha agera kuri abiri bajya kwiyogoshesha ariko ubu byakemutse kuko afite Salon de Coifure ibasha kwakira abakiriya be neza banareba televiziyo.
Acomeka imashini eshatu zogosha kandi umuriro ukagumana ingufu agasaba bagenzi be kugana iki kigo mu rwego rwo kuva mu icuraburindi no kwiteza imbere.
Ati “Ikintu nababwira uyu murasire ufite imbaraga, ikintu nababwira ntibakoreshe imbaraga bakore imishinga yo kwiteza imbere nta kintu na kimwe izi ngufu z’amashanyarazi zitagukorera.”
Umuyobozi ushinzwe ubufatanye n’ubucuruzi n’ibigo binini muri Engie Energy Access mu Rwanda, Rwagaju Louis, avuga ko gahunda ya MySol ikorera mu gihugu hose, igamije gushyigikira icyerekezo cya Leta cyo kuba mu 2024, buri Munyarwanda wese azaba agerwaho n’amashanyarazi.
Avuga ko umuntu wese ufite inzu kuva ku muryango umwe kugera ku magorofa maremare ashobora kubona umurasire wa MySol kandi ku biciro byiza.
Ati “Ku isoko ry’u Rwanda nitwe dufite imirasire ifite ingufu, ari abantu bashaka gukora imishinga minini, abashaka kuhira imyaka n’abashaka gucanira ibigo binini.”
Rwagaju Louis avuga ko MySol ifite intumbero zirimo gukwirakwiza ibyuma bishyushya amazi yo gukoresha mu ngo, imirasire yabasha gucanira ibigo binini no gutengamaza umukiriya.
Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi (EPD), Serge Wilson Muhizi avuga ko nk’abikorera bashishikariye gufasha leta kugera ku ntego yo gukwirakwiza amashyanyarazi kuri buri munyarwanda mu 2024.
Serge Wilson Muhizi akomeza avuga ko nk’abahagarariye ba rwiyemezamirimo babakorera ubuvugizi mu rwego rwo kuborohereza mu gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, akemeza ko intego ya leta izagerwaho kuko abaturage bashyiriweho na gahunda ya nkunganire.
Ati “Nk’abikorera dufite uruhare rwacu na leta ikagira urwayo, ku kibazo cy’ubushobozi buke bw’abaturage hari gahunda ya nkunganire aho hari amafaranga leta yatanze binyuze mu bufatanyabikorwa na Banki y’Isi bw’amafaranga asaga miliyoni 50 z’amadorali, umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari uburyo yishyurirwa kugera kuri 90% by’umurasire, 10% risigaye nabwo bakamuha kuba ashobora kuryishyura gahoro gahoro uko abishoboye.”
Engie Energy Access ifite umushinga wa MySol yatangiye gukorera ku isoko ry’u Rwanda kuva mu 2014, abaturage barenga ibihumbi 300 bakoresha imirasire ya MySol aho ingo zirenga ibihumbi 60 m,u gihugu hose sicaniwe n’aya mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ibigo by’amashuri 400.
Mu Rwanda abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ugeze kuri 73%, ah0 50% bawufatira ku miyoboro migari abandi 23% bakawufatire ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW