Inkuru NyamukuruMu cyaro

Umukozi wa Ruli Mining Trade Ltd birakekwa ko yishwe n’amashanyarazi

Dusabimana Claude w’imyaka 30 yapfuye bitunguranye aguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli, muri Gakenke nyuma yo gukora ku nsinga zijyana amashanyarazi mu kirombe zashishutse.

Ruli Mining Trade Ltd ikorera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagali ka Gikingo mu Murenge wa Ruli, ahagana saa cyenda z’amanya zo kuri uyu wa Gatatu, ubwo we n’abandi bakozi bari mu mwobo ufite hafi metero 50 barimo bacukura amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkuru avuga ko bakeka ko yaba yarishwe n’amashanyarazi yifashishwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Ruli Mining Trade Ltd.

Ati “Urabona mu birombe by’amabuye y’agaciro hari ubwo bakoreshamo amashanyarazi abafasha mu mashini bifashisha mu gucukura no kumena ibitare, rero ubwo yari muri ubwo bucukuzi yakoze ahari urusinga rwashishutse umuriro uramufata umwambura ubuzima.”

Amakuru yatanzwe n’abakozi 20 bari kumwe na we mu mwobo wa metero 50 avuga ko yapfuye amaze gufata kuri uru rusinga rutwara amashanyarazi rwashishutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yibukije abafite ibirombe kujya bagenzura ibikoresho nk’ibi by’umuriro w’amashanyarazi kandi abakozi bakita ku bwirinzi bwabo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere cyane cyane ibi bintu bijyanye n’impanuka z’umuriro w’amashanyarazi ni uguhora bagenzura ibikoresho bitwara umuriro ko bimeze neza, ikigaragara ni uko kuba urusinga rwashishutse ni intandaro ikomeye y’impanuka zishobora gutwara ubuzima. Ariko kandi n’abantu bajya gukora ahantu hari bene izo nsinga bakagira ubwirinzi.”

Dusabimana Claude wahatakarije ubuzima yakomoka mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Nyarusozi, umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruli gukorerwa ibizamini mbere yo kujyanwa aho avuka.

Iyi kompanyi ya Ruli Mining Trade Ltd ikaba yari isanzwe ifite ubwishingizi bw’impanuka.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button