Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Muhammed bararebana ay’ingwe nyuma y’umusaruro nkene muri iyi kipe.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Erradi yavuze ko nta mukinnyi kampala uri muri iyi kipe.
Ibi yabivuze ko nyuma yo kuba yari yakoresheje abakinnyi batarimo abasanzwe babanzamo barimo kapiteni Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyigena Clèment na Ombolenga Fitina ufite imvune.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yavuze ko nta bakinnyi b’ibitangaza afite kuko iyo baba barimo batari kunanirwa gutsinda Bugesera FC no kugeza ikipe mu matsinda ya CAF Champions League.
Ati “Muri APR FC nta mukinnyi w’Umu-Cadre dufite kuko umucadre mwiza ni uwutanga umusaruro. Ubu hakenewe abakinnyi bazi agaciro k’umwambaro wa APR, bazi agaciro ka APR, bazi icyo bakora. Umukinnyi udatanga umusaruro simukeneye.”
Ageze kuri Manishimwe Djabel, yaseye atanzitse ndetse asubiza ko mu mupira w’amaguru habara iby’ako kanya cyangwa iby’ahazaza hatabara iby’ahahise.
Ati “Ni Kapiteni wa APR FC si Kapiteni wanjye. Yadutsindishije igitego agiyemo mu gice cya Kabiri cya Monastir, adutsindisha mu Bugesera. Mu kibuga ni ibyo ushoboye si ibyo wakoze.”
Djabel nawe yagarutse asubiza uyu mutoza, amwibutsa ko abantu baba bakwiye gusangira byose harimo ibyiza n’ibibi. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na RadioTV1.
Ati “Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza, ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC.”
Uyu mukinnyi yibukije Adil ko ari we umaze kumutsindira ibitego byinshi mu myaka itatu bamaranye muri APR FC.
Ati “Ni njye mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri Shampiyona mu myaka 3 ishize (18) natanze imipira 19 ivamo ibitego. Nagize uruhare mu bikombe bitatu twatwaranye, natsinze Étoile Du Sahel na Mogadishu City muri Champions League.”
Yasoje agira ati “Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibihe bibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba akurimo.”
Uyu mutoza yongeye avuga ko kuba Djabel amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro zigera kuri 35 agakinamo iminota 20, bisobanura neza ko atari umukinnyi ukwiye gutekereza ko ari hejuru y’abandi.
Yongeyeho ko kuri we nta mukinnyi kampara afite, ko ahubwo ukwiye icyubahiro muri iyi kipe ari utanga umusaruro mwiza ikipe imukeneyeho ndetse no akanubaha umuryango mugari wa APR FC.
Si ubwa Mbere havuzwe kurebana ay’ingwe hagati ya Adil n’abakinnyi kuko abarimo Niyonzima Olivier na Ishimwe Kevibn batandukanye na APR FC bitewe no kudahuza n’uyu mwuka mubi wari uhari.
Hari amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora guhagarikwa bitewe n’amagambo yatangaje agaragaza gusa n’uwibasira abakinnyi be.
UMUSEKE.RW