Uncategorized

Davis D ategerejwe mu gitaramo i Kampala

Umuhanzi nyarwanda Davis D iri joro ategereje mu murwa mukuru wa Uganda aho arakorera igitaramo cye cya mbere i Kampala nyuma yo gususurutsa abatuye i  Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Davis D akomeje gutumirwa mu bitaramo hanze y’u Rwanda

Ni igitaramo gitegerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira 2022 mu kabari ka Nomad mu gitaramo cyiswe “Black Bottle Wednesday”.

Ateguza abakunzi b’umuziki we muri Uganda, Davis D yabijeje ko amateka agomba kwandikwa kuri uyu musore, agira ati “Bantu banjye ba Uganda nyuma ya Goma ku nshuro ya mbere ndataramana namwe, ntimuzacikwe n’umuhungu wanyu Shine Boy kuko amateka azandikwa.”

Davis D nyuma yo gutaramana n’abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kwibutsa abatuye Kampala ko umwami w’abana araba ari mu murwa naho bakandika amateka.

Akomeje gukora ibi bitaramo nyuma y’ibitaramo 15 yakoreye ku Mugabane w’Uburayi mu gihe cy’amezi abiri yamazeyo.

Davis D ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho kugira indirimbo zifite amashusho ahenze cyane cyane akorewe hanze y’igihugu, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu byumweru bitatu bishize iyo yise Go Crazy. Yanamenyekanye mu zindi zirimo Pose, Itara, Akana, Biryogo n’izindi.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button