Ikipe ya AS Kigali yafashe icyemezo cyo gukuraho ikiguzi cyo kwinjira ku mikino iyi kipe izakira muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.
Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye ubwasisi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku mikino ibiri mpuzamahanga iyi kipe iheruka kwakirira kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwakoze inama bukemeza ko butazongera kwishyuza imikino ya shampiyona iyi kipe izakira.
Abazinjirira ubuntu, ni abazicara ahasigaye hose havuyemo mu cyubahiro [VIP].
Gusa uwatanze amakuru, yavuze ko ku makipe y’ibigugu [Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC] ikipe izishyuza nk’ibisanzwe.
UMUSEKE.RW
Hahahahaaa!
Ibi se tubyite gushaka abafana? Cyangwa ni uguhuzagurika😁
Hhh ariko kweri nonese ubundi yakwishyuza abo idafite?nonese kuki yajonjoye abo izishyuza?
Ac kigali couraje kbs ukonikogukundisha abantu footbol