Abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi, barimo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe ’Legends in Rwanda’.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru, ryatangaje ko abo banyabigwi bazakina igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, bategerejwe mu Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka.
Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ku nshuro ya mbere.
Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.
Gatete Jimmy, Khalilou Fadiga wahoze ari kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bari mu bategerejwe i Kigali.
Uwabanjirije abandi muri aba bose, ni Khalifou Fidila wahoze ari kapiteni wa Sénégal wamaze kugera i Kigali saa tatu z’ijoro. Arakurikirwa na Gatete Jimmy biteganyijwe ko ahagera saa sita n’igice z’ijoro.
Gahunda y’uburyo aba bandi bagomba kugera mu Rwanda:
Patrick Mboma: tariki 11 Ukwakira, saa kumi n’imwe n’iminota 50 za mu gitondo.
Lilian Thuram: tariki 11 Ukwakira, saa mbiri n’iminota 10 za mu gitondo
Anthony Baffoe: tariki Ukwakira, saa mbiri n’iminota 10 za mu gitondo
Roger Milla: tariki Ukwakira, saa tatu n’igice z’ijoro
Laura Georges: tariki 13 Ukwakira, saa saba z’amanywa
Iki gikombe cy’Isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru 150, baturutse mu bihugu 40. Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.
UMUSEKE.RW
Ibihungu 40 ntabwo ari Isi hahah