Imikino

Umukunzi w’akadasohoka wa APR yahawe umwanya muri Bugesera

Rutaremara Jules usanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe y’Ingabo, yatorewe kuba visi perezida wa Kabiri muri Bugesera FC.

Rutaremara Jules wihebeye APR FC, yagizwe umuyobozi muri Bugesera FC

Ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022, habaye Inama y’inteko rusange yahuje abanyamuryango ba Bugesera FC n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Bimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama, harimo kwakira ubwegure bw’abanyamuryango, kuzuza Komite Nyobozi ndetse no kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka w’imikino 2021/22.

Mu kuzuza inzego, hatowe Rutaremara Jules nka visi perezida wa Kabiri wasimbuye Mukiza Richard na Mbonigaba Silas watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru asimbuye Sam Karenzi.

Iyi nteko rusange yanagaragayemo umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, perezida w’ikipe, Gahigi n’abandi bafatanyije muri Komite y’ikipe.

Iyi kipe ifite amanota atandatu mu mikino ine imaze gukina. Yatsinzwe na Kiyovu Sports na Gasogi United, yo itsinda Étincelles FC na APR FC.

Abanyamuryango ba Bugesera FC mu nteko rusange
Komite Nyobozi ya Bugesera FC yujujwe!!

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button