Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba, mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda i Bombo, yambitswe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa na Se.
Lt General Kayanja Muhanga wasimbuye Gen Muhoozi ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, nawe yambitswe iri peti aherutse guhabwa akuwe kuri Major General mu ngabo za Uganda.
Umuhango wo kwambika Muhoozi Kainerugaba ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye wayobowe na Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Gen Salim Saleh afatanyije n’umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.
Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko wambitswe ipeti rya General Full, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.
Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022 yahise ahererekanya ububasha na Lt Gen Kayanga Muhanga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.
Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.
Abantu batandukanye muri Uganda bitabiriye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW