AmahangaInkuru Nyamukuru

Perezida Sassou Nguesso yasuye Thsisekedi baganira kuri M23 iganje i Bunagana

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yasuwe na mugenzi we wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso, baganiriye ku bibazo birimo umutwe wa M23 umaze amezi arenga atatu wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.

Perezida Sassou Nguesso na Thsisekedi bemeranyijwe ibyo kurandura M23

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yavuye i Kinshasa ku gicamunsi cyo ku cyumweru nyuma y’uruzinduko rw’akazi n’ubucuti rw’umunsi umwe muri DRC ku butumire bwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Ibitero by’umutwe wa M23 byubuye muri Gicurasi 2022, usaba Leta ya RD Congo kubahiriza amasezerano bagiranye, wari imbere ku murongo w’ibyaganiriwe n’aba Perezida bombi.

RDC kenshi yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe, ibintu u Rwanda ruhakana ahubwo rugashinja umuturanyi warwo wo mu Burengerazuba gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze Jenoside mu Rwanda.

Perezidansi ya RDC, yatangaje ko Tshisekedi na Nguesso baganiriye ku buryo bwiza bwatuma ibibazo RDC ifitanye n’umutwe wa M23 bikemurwa.

Yagize iti “Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu no muri Mai-ndombe n’ingaruka zabyo n’ibikorwa by’ubutabazi biri mu ngingo zaganiriweho.”

Abakuru b’ibihugu byombi basuzumye ibindi bibazo bifitemo inyungu hagamijwe gushimangira icyizere hagati y’ibihugu byombi bituranye n’abaturage babyo.

Abakuru b’ibihugu byombi bashashe inzobe kuri M23 itekanye i Bunagana
Bagarutse ku bwicanyi hagati y’amoko ya Teke na Yaka n’uko bwarangira
Perezida Nguesso asaba Thsisekedi kuganira na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button