Abantu 76 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato nyuma y’uko bukoreye impanuka muri Leta yo mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria yitwa Anambra.
Ubwato bwarimo abantu bagera kuri 80 bwakoze impanuka ku wa Gatanu mu gace ka Ogbaru muri Leta ya Anambra.
Benshi mu bari mu bwato ni abagore n’abana bageragezaga guhunga imyuzure yibasiye aho bari batuye.
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yihanganishije imiryango y’abagize ibyago, avuga ko impanuka ibabaje.
Yavuze ko hagomba kubaho igenzura mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi muri kiriya gihugu, ndetse asaba inzego zishinzwe ubutabazi gutanga ibisobanuro kuri iriya mpanuka.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubwato bwerekezaga ku isoko ry’ahitwa Nkwo muri Ogbakuba. Bamwe mu bayobozi bavuze ko ubwato bwagize ikibazo cya moteri yazimye, bugonga ikiraro buhita bwibira mu mazi.
Thickman Tanimu, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu gice cy’amajyepfo y’uburasirazuba muri Nigeria, yabwiye Ibiro Ntaramakuru, AFP ko amazi yabaye menshi mu mugezi bityo hakaba hari inzitizi mu buryo bwo gushakisha abakiri bazima no kubatabara.
Guverineri wa Leta ya Anambra, Charles Soludo na we yavuze ko impanuka yahungabanyije imitima y’abaturage, n’ubuyobozi avuga ko yifatanyije n’abo mu miryango y’abantu bari mu bwato.
Kenshi muri Nigeria ngo hakunze kuba bene izi mpanuka zo mu mazi, zigaterwa no kurenza ubushobozi bw’abantu bugenewe gutwara, cyangwa bigaterwa no kuba ubwato butameze neza.
ISOOKO: BBC
UMUSEKE.RW