Mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 41 ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 17 akanamutera inda yasabiwe gufungwa imyaka 25.
Ni mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe.
Buvuga ko yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019, amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo.
Uwo mugabo ngo ntiyacitse ku ngeso ye kuko yongeye kumutera inda mu kwezi kwa Kamena 2020 ,ivukamo umwana w’umuhungu mu kwezi kwa Werurwe 2021 byatumye abaturanyi batanga amakuru atangira gukurikiranwa.
Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko bigizwe n’ubuhamya bw’abajyanama b’ubuzima bakurikirana ababyeyi na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso bikoreshwa mu butabera bapimye ADN bakemeza ko uregwa ari se w’umwana wabyawe n’uwahohotewe.
Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25.
Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 19 Ukwakira 2022 saa munani nk’uko UMUSEKE ubikesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
bazamukatire burundu kuko arenze kuba inyamaswa
uwomugabo ninyamaswa isambanya umwana wayo bazamukatire burundu