Ni umukino w’ijonjora rya Kabiri, ikipe ya AS Kigali yakiriye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Umutoza Casa Mbungo utoza ikipe y’Umujyi wa Kigali, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ugereranyije n’abo yari yabanjemo ku mukino wa ASAS Djibouti Télécom, kuko Kone Félix yari yafashe umwanya wa Man Ykre.
AS Kigali yashakaga igitego, ndetse ku munota wa cyenda Kone Félix ahusha igitego ku mupira yari ahawe na Kakule Mugheni, ariko abanya-Libya bakomeza gucunga izamua ryabo.
Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 30, abanya-Mujyi bongeye guhusha igitego cyahushijwe na Hussein Shaban warebanaga n’umunyezamu ariko umupira ujya ku ruhande.
Nyuma yo gukomeza kotswa igitutu, Al Nasry yakoze impinduka mu guce cya Mbere, ikuramo Jumma Akram utagize umukino mwiza, wasimbuwe na Ali Maymon.
Iyi kipe yo muri Libya, yabonye amakarita ane y’umuhondo arimo n’iyahawe umunyezamu, kubera gutinda umukino no kutemera ibyemezo by’abasifuzi.
Al Nasry yakomeje gucunga izamu ryayo, iminota 45 irangira nta kipe ibonye igitego mu izamu ry’indi.
Umutoza wa AS Kigali yahise akora impinduka mu gice cya Kabiri, akuramo Kone Félix asimburwa na Man Ykre wasabwaga gushakira ikipe ye igitego.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yari ishyigikiwe n’abatari bake, cyane ko mu myanya y’ahasanzwe hose abahicaye bose binjiriye Ubuntu uretse mu cyubahiro.
Igice cya Kabiri, AS Kigali nk’uko yari yasoje igice cya Mbere, yagarutse isatira cyane kugira ngo ishake igitego hakiri ndetse irebe ko yabona impamba ihagije izayerekeza muri Libya mu Cyumweru gitaha.
Abakinnyi barimo Ali Ramdan Salama, Salah Aldeen Fakroun Fakroun, Sofiane Khelili, bafashije cyane ikipe ya Al Nasry mu gice cy’ubwugarizi.
AS Kigali yongeye gukora impinduka ikuramo Ahoyikuye Jean Paul na Kakule Mugheni basimburwa na Dusingimana Gilbert na Akayezu Jean Bosco. Al Nasry nayo yahise ikora impinduka ikuramo Francisco Bezerra wasimbuwe na Adel BuhaliQi.
Al Nasry yongeye gukora impinduka, ikuramo Omar Mohammad, Islam Elghannay, basimburwa na Muhammed Alhuthayri, Elmahdi Elkout na Abdelsalam Alaqoub, basabwaga gukomeza gufasha ikipe yabo kugarira ntibatsindwe igitego.
AS Kigali yakomeje guhusha ibitego byinshi, byayivireyemo kunganya 0-0 mu rugo, bituma isabwa akandi kazi gakomeye ko kuzatsindira Al Nasry muri Libya mu cyumweru kimwe kiri imbere.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
AS Kigali: Ntwari Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Niyonzima Olivier, Kalisa Rashid, Niyonzima Haruna (Kapiteni), Hussein Shaban, Kakule Mugheni Fabrice, Kone Félix.
Al Nasry XI: Asily Almiquasbi, Hosam Alabani, Omar Hammad, Ali Ramdan Ramdan Samala (Kapiteni), Sufyan Meeloud Ramadhan, Islam Elghannay, Jumma Akraym, Francisco Bezerra, Salah Aldeen Fakroun Fakroun, Sofiane Khelili, Adel Djarrar.
UMUSEKE.RW