ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe nyuma yo gufungirwa i Dubai

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine yatangaje ko igitaramo yari gukorera i Dubai cyahagaritswe biturutse ku iterabwoba rya Amabasade ya Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Bobi Wine ashinja Guverinoma ya Uganda kumuburagiza impande zose

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe nyuma y’uko arekuwe n’inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege i Dubai zamufunze amasaha cumi n’abiri ahatwa ibibazo nk’uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko yafungiwe i Dubai anamburwa Passport na telefone ye, ahatwa ibibazo ku ishyaka rye NUP, abayobozi baryo no ku muryango we.

Nyuma y’amasaha cumi n’abiri akorwaho iperereza, ibyo afata nko kumutera ubwob ku itegeko ryavuye muri Ambasade ya Uganda muri UAE, yemerewe kwidegembya i Dubai.

Yahise yakirwa n’abafana be barimo abambaye utugofero dutukura bahita berekeza ahagombaga kubera igitaramo cy’ubugiraneza kigamije gufasha bamwe mu bakozi b’abimukira bakomoka muri Uganda.

Imyiteguro yahagombaga kubera igitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gucyura Abagande babayeho ubuzima bubi i Dubai yari yarangiye, ariko atungurwa no kubwirwa ko cyahagaritswe.

Bobi Wine avuga ko bagerageje kuvugana n’ababishinzwe bakababwira ko amabwiriza yo kumubuza gukora igitaramo bayahawe n’inzego zo hejuru, ariko yizeza abantu be ko bidatinze azabataramira.

Yavuze ko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bari biyemeje kwifatanya nawe muri iki gitaramo cy’ubugiraneza.

Mu gahinda kenshi yagize ati  “Guverinoma ya Uganda binyuze muri Ambasade yayo barwanyije iki gitaramo, ntibifuza ko aba bantu babayeho nabi i Dubai basubira mu gihugu cyabo.”

Yongeyeho ko bifuza gusubiza abavandimwe mu gihugu cyabo bakava mu buzima bumeze nk’ubucakara mu bihugu by’Abarabu, aho bakoreshwa imirimo ivunanye ku gahato.

Bobi Wine avuga ko hari Abagande benshi ndetse n’abandi banya Afurika bagiye mu bihugu by’Abarabu gushaka akazi bagerayo bagafatwa nabi, ntibemererwe no gusubira mu bihugu bakomokamo.

Nyuma y’amasaha 12 ahatwa ibibazo yemerewe kwidegembya i Dubai


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button