Inkuru NyamukuruMu cyaro

Gicumbi: Afunzwe akekwaho kubyara umwana akamuta mu musarane

Mukanyandwi Alphonsine wo mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane.

Ibara ritukura rigaragaza Akarere ka Gicumbi

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ngando, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete, ubwo ku wa kane tariki 6 Ukwakira 2022, abagabo batatu barimo bashaka kuvidura ubwiherero bamara gukuraho ibiti bakabonamo umurambo w’umwana bisa naho umazemo iminsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias yemereye UMUSEKE ko iyi nkuru ari impamo ndetse na Mukanyandwi Aphonsine yafashwe ariko, ko ibindi byatangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwabikurikiranye.

Ati “Yego nibyo hari n’umugore wafashwe witwa Mukanyandwi Alphonsine mu Kagari ka Gaseke ariko ibindi mwabaza RIB kuko yahise itangira ku bikurikirana.”

Amakuru UMUSEKE wamenye nI uko mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu aribwo abagabo batatu Kubwimana Jean Pierre, Habiyaremye Didas na Ndayisaba Francois barimo bavana ibiti kuri ubu bwiherero buri mu kibanza cya Uwimana Regis, maze babonamo umurambo watawemo bisa naho umazemo nk’icyumweru.

Aha akaba ariho Mukanyandwi Alphonsine w’imyaka 30 y’amavuko yari amaze imyaka igera kuri ibiri acumbitse mu nzu ihari nto (Annexe), gusa ngo bahise bamukeka ko yaba ariwe wamujugunyemo kuko yari asanzwe atwite ariko bikagaragara ko nta nda agifite.

Hari andi makuru avuga ko ubwo bamufataga yiyemereye ko tariki 29 Nzeri 2022, ahagana saa yine z’ijoro inda ye yavuyemo, maze umwana akamuta muri ubwo bwiherero.

Akaba yarahise ashyikirizwa RIB kugirango iperereza rikomeze, hamenyekane iby’uyu murambo w’umwana.

Mukanyandwi yagiye gutura muri uyu murenge wa Mutete aturutse mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kisaro.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button