Umukino w’umunsi wa kabiri utarakiniwe ku gihe, Bugesera FC yatsinze APR FC ibitego 2-1. APR FC muri iki gihe ntihagaze neza.
APR FC yagiye gukina na Bugesera FC, ikipe y’ingabo z’igihugu ari yo ihabwa amahirwe. Nshuti Innocent ku munota 26 yari afunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.
Bugesera FC yaje kwishyura ku gitego cya Vincent Adams ku munota wa 45.
APR FC iheruka gutsinda Rwamagana bigoranye ibitego 3-2, igihe cyari iki ngo Bugesera FC na yo igaragaze ko burya atari buno, kuko hashize imyaka irenga 5 iyi kipe itazi uko batsinda APR FC.
Byashobotse, ku munota wa wa 48 w’umukino Farouk Ssentongo yashyizemo igitego cya Bugesera FC, umukino urangira ari Bugesera itsinze APR FC 2-1.
Umunyamakuru Mugabe Jean Paul ukora ibijyanye n’imikino kuri Radio 10, yabwiye UMUSEKE ko APR FC ishobora kuba yatsindishijwe no kujya mu kibuga izi ko biyorohera gutsinda Bugesera FC, dore ko yanafunguye amazamu, Bugesera ikishyura ikanatsinda.
APR FC ifite n’undi mukino w’ikirarane izakinamo na Police FC.
Hari n’abanyamakuru b’imikino bavuga ko APR FC idahagaze neza muri iyi minsi. Iyi kipe iheruka gusezererwa mu mikino ya CAF Champions Ligue, itsinzwe mu majonjora y’ibanze na US Monastir yo muri Tunisia, (3-0), i Tunis, mu gihe i Huye APR FC yari yabashije gutsinda 1-0.
Bugesera FC itsinze APR FC mu gihe Perezida wa Bugesera, Gahigi Jean Claude yatangaje mu rubuga rw’imikino rwa TV1 ko ikipe ye itari mu zishobora gutwara igikombe cya Shampiyona, cyakora aha amahirwe APR FC, Rayon Sports na As Kigali.
UMUSEKE.RW
Apr irazira ibintu byinshi bishobora kuzatuma irangiza championnat nabi
1* Abakinnyi nta team spirit bafite buri wesse ni nyamwigendaho muri foot ni bibi cyane
2* Abakinnyi bagomba kumenya ko wageze muri APR ugomba gukora ukabira icyuya kugirango ubone instinzi
3* APR ni équipe ifite ubushobozi ihemba Neza nukuvuga ko team zosse zihura na APR ziba ziteguye kuburyo buri hejuru kugirango bigaragaze APR Ibe yabagura
4* Kumutoza Adil agomba kwereka ubushobozi aruta Abandi batoza nkuko abaruta umushahara,diplôme, ubufasha bwose APR imuha akanamenya ko uriya mwanya afite hari Abandi bawushaka,nakore ibishoboka byosse aduhe instinzi.murakoze
you are very correct on point 3
Iyo APR istinzwe inyibutsa umutoza nyakwigendera Ntagwabira jean marie uko yaharaniraga instinzi ntaryame Agahora atekereza APR atekereza instinzi, kandi akayibona ,yatsindwa agatanga ibisobanuro ku buyobozi none Ubu sinzi ko Adill yatsindwa agatanga ibitekerezo. Imana izadufashe twongere tubone umutoza umeze nka Ntagwabira jean marie muri APR FC murakoze.