Umusizi ukomeje kwagura isura y’ubusizi nyarwanda, Rumaga Junior yifashishije Riderman na Peace Jolis mu gisigo cye gishya yise ‘Umwana Araryoha’ yibukijemo umuryango inshingano ku mwana.
“Umwana Araryoha” ni kimwe mu bisigo bigize umuzingo (Album) yise MAWE, akaba ngo yarifuje guhuza imbaraga na Riderman ndetse na Peace Jolis mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubusizi.
Mu kiganiro n’UMUSEKE, Rumaga Junior yavuze ko ari agaciro gakomeye gukorana n’umusizi w’umuhanga yabyirutse akunda kandi utanga urugero rwiza rw’ejo kuwagendeye mu ntambwe ze.
Ati “Byaranyuze kuko nakoranye n’umwe mu bantu nabyirutse nanjye nkunda, bitari kuri Rumaga gusa biri kuri buri muntu wese mu Rwanda no hanze yarwo, ni umugisha gukorana na Riderman, umuhanga mubyo akora by’umwihariko ubusizi kuko akora Hip Hop yiganjemo ubusizi cyane. Ni umuntu ufite indangagaciro na kirazira agenderano ubona ko uzishingiyeho ejo cyangwa ejobundi hari icyahinduka mu iterambere ryawe.”
Iki gisigo umwana araryoha umuraperi Riderman yumvikana mu magambo agira ati “Ikaze mugisha umwana araryoha na rurema abantu yadutumye umwana, uwibarutse ibyishimo byaramusabye yakoze ibyo rurema yadusabye. Ararira kuryama bikakunanira, yaseka inseko ye ukayiharanira utuzina twiza ukatumuhamagara, …”
Rumaga we hari aho avuga ati “Umwana araryoha, aryoha kera anakiri mu nda, umubona mu irage yonka urukundo, uburere burya bukanahera ahongaho uko nyina abayeho akimutwite, … Maze wamuraga iminsi igihumbi yonka neza nta mvange uwo muhondo ukaba urukingo n’ubudahangarwa bw’ibihe byose, …”
Riderman we ngo yakuze akunda gusiga gusa aza guhitamo inzira y’umuziki kuko yabonaga bitamutunga, aha ariko Rumaga yamaze impungenge abafite inganzo yo gusiga kuko nawe aribyo bimutunze.
Umusizi Rumaga yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira ubusizi ndetse no kwitabira kugura umuzingo (Album) we yise Mawe, gusa ngo aracyakomeje kubasogongeza ku bisigo biriho kuko hari ibitarajya hanze.
Iki gisigo umwana araryoha yatangiye kucyandika mu gihe Riderman yari amaze kwibaruka impanga, kibaye igisigo cya kabiri Riderman yumvikanyemo nyuma ya ‘Muri njye’ mu mwaka wa 2012.
Reba igisigo Umwana araryoha cya Junior Rumaga ft Riderman & Peace Jolis
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW