AmahangaInkuru Nyamukuru

Forex Bureau zakomorewe mu Burundi

Banki Nkuru y’u Burundi yakuyeho icyemezo cyo gufunga inzu zikorerwamo ivunjisha mu buryo bwemewe n’amategeko mu biro byabigenewe bizwi nka Forex Bureau.

Forex Bureau zemerewe kongera gukora mu Burundi

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 Umukuru wa Banki Nkuru y’u Burundi, Dieudonné Murengerantwari yamenyesheje kandi ko abantu bohererezwa amafaranga y’amanyamahanga bashobora kuyahabwa cyangwa kuyashyira kuri Konte za Banki atabanje guhindurwa mu marundi.

Iki cyemezo cyo kudaha amafaranga y’amanyamaanga Abarundi cyari cyarafashwe mu mwaka wa 2020 mu rwego rwo kugabanya ihanahanwa ryayo imbere mu gihugu.

Icyo gihe yahagaritswe bivugwa ko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Burundi.

Banki Nkuru y’u Burundi yatangaje ko gufata ibyemezo byo gukomorera Forex Bureau no kwakira amafanga y’amanyamahanga hisunzwe uko igihugu cyifashe mu by’ubutunzi.

Yahamgariye abahoze bafite inzu zo kuvunja amafaranga n’abandi bifuza kwinjira muri uwo mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko, ko bayigana bakiyandikisha bagahabwa uruhushya rwo gukora.

Banki Nkuru y’u Burundi ivuga ko abantu bemerewe gusa kuvunja amafaranga y’amanyamahanga ari ibigo by’imari ndetse n’ibiro by’ivunjisha gusa, n’ibigo biciriritse bishobora kubisaba bikabihererwa uburenganzira.

Abarundi barasaba ko no mu mitangire ya serivise yemerwa kwishyurwa no kuyakira nko mu  mahoteli, ku kibuga cy’indege n’abacuruza amatike y’indege, ku mipaka n’ahandi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button