Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rusizi: Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahawe miliyoni 17 Frw

Ni mu rwego rwo guteza imbere abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka no guharanira amahoro muri ubwo bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Koperative zahawe amafaranga zasabwe kuyabyaza umusaruro

Aba bacuruzi batewe inkunga hagamijwe kwirinda amakimbirane no guharanira iterambere n’imibereho myiza.

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2022  Faith Victory Association ( FVA ) ku bufatanye na Alert International ndetse n’Akarere ka Rusizi binyuze mu mushinga “Mupanga Shamba Letu” bahemye Koperative zahize izindi mu bucuruzi bw’ambukiranya imipaka ihuza u Rwanda, u Burundi na RDC.

Koperative enye z’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe angana na Miliyoni 17 y’u Rwanda.

Abanyamuryango b’ayamakoperative babwiye UMUSEKE ko iyi nkunga ije kongera igishoro gito bari bafite.Bahawe n’amahugurwa yo gucunga imari.

Mukakamana Eugenie wo muri Koperative “Kohadumu” ati “Twari dufite igishoro kitari kiduhagije tukireberaho ibuzima bwose, ubu kiriyongereye twahawe n’amahugurwa y’ubumenyi ku mari ubu icyo tugiye gukora  n’ukubyaza ifaranga irindi.”

Mukakureba Clementine ni umunyamuryango wa koperative “Kowabimbu” ikora ubucuruzi bw’imboga n’imyaka yagize ati“Dufite umushinga wo gucuruza imboga n’imyaka igishoro cyari gicye, iyi nkunga tubonye tugiye kuyibyaza umusaruro nk’abagore dukomeze twiteze imbere n’imiryago yacu.”

Umutoni Dianne Umuyobozi Mukuru wa Faith Victory Association (FVA) yabwiye UMUSEKE ko basabye abanyamuryango baya makoperative kugira itandukaniro n’abandi, bakoresha neza iyi nkunga bahawe.

Ati” Hari ubwo abantu bandika imishinga myiza inkunga yaza ntibayikoreshe icyo bayiherewe, turifuzako bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi ,turabasaba kuzakoresha aya mafaranga bawe icyo yasabiwe.”

Uyu mushinga usanzwe ukorana n’abacuruzi bakorera ku mipaka ya Rusizi ya Mbere, iya Kabiri no ku mupaka wa Bugarama, muri aya makoperative 4 iyaje ku mwanya wa mbere yahawe miliyoni 5,148,000 iya kabiri ihabwa 4,500,000,iya gatatu ihabwa 4 ,200,000 naho iya kane ihabwa 3,559,150 z’amanyarwanda.

Umutoni Diane umuyobozi mukuru wa FVA

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button