AbanaInkuru NyamukuruUbuzima

Rubavu: Abana ibihumbi 8 baragwingiye kubera imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko impamvu ituma imibare y’abafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi itihuta biterwa na bamwe mu babyeyi batazi kubitandukanya.
Igikoni cy’Umudugudu ni imwe mu ngamba yashyizweho igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko hari abana bagera ku bihumbi 8 bafite ikibazo cy’igwingira kubera imirire mibi.

Imibare yerekana ko mu myaka 5  ishize kugabanya igwingira n’imirire mibi byavuye kuri 46% ubu bikaba bigeze kuri 40% gusa.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique avuga ko  kurwanya no gukumira igwingira n’imirire mibi icyo gihe, byari bitaramenyekana, hakiyongeraho bamwe mu baturage bafite abana bagwingiye n’abagaragaraho imirire mibi batabasha kubitandukanya.

Uku kubyitiranya bituma ufite kimwe muri ibi bibazo adakurikiranwa mu maguru mashya by’umwihariko anitabweho hashingiye ku minsi iteganywa.

Yagize ati “Ubukangurambaga muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi muri iyi minsi byashyizwemo imbaraga, turizera ko kugabanya ibibazo  by’igwingira bigiye guhabwa umurongo.”

Yavuze ko usibye ababyeyi bataragira ubumenyi buhagije muri izo gahunda,  hari na na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batazi itandukaniro ry’ibi bibazo byombi.

Ishimwe yavuze ko gutangiza amarerero n’ibigo mbonezakurire mu Midugudu ari zimwe mu ngamba bashyizeho,  zizatuma iyi mibare igabanuka ku rugero bifuza.

Vice Mayor Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique 

Umuhirwa Tonzi utuye mu Mudugudu wa Mbugangari, avuga ko yazindukaga kare cyane agiye gushaka akazi akora mu ngo z’abakire, agasigira umwana we umukozi yataha ku mugoroba agasanga umwana yishwe n’inzara  kandi yamusigiye igikoma n’ibiryo.

Ati “Namujyanye mu irerero ameze nabi kuko yari afite imirire mibi ndetse yahiye ariko mu myaka 5 yose ishize  ari mu irerero , yahawe indyo yuzuye ubu ari mu ishuri yigana n’abana bagenzi be.”

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira muri RBC  Dusingize Clémence avuga ko hari itandukaniro ry’imirire mibi n’igwingira, kuko umwana ufite imirire mibi hari igihe aba ananutse, imisatsi icuramye, ndetse ugasanga umubiri we wumye afite n’ubwoya ku mubiri.

Dusingize akavuga ko imirire mibi  hari ubwo uyifite agaragaza ibimenyetso byo kubyimba amatama, n’amaguru umureba agakeka ko abyibushye.

Ati “Ibi byombi ni ubwoko bw’imirire mibi abantu bakunze kwita bwaki.”

Uyu mukozi asobanura ko igwingira ari uruhererekane rw’imirire mibi aho usanga umwana adakura mu gihagararo no mu bwenge.

Ati “Umwana ufite ikibazo cy’igwingira kandi usanga imyaka y’amavuko itajyanye n’igihagararo cye, iyo arengeje imyaka 2 biragora ko yabasha gukira iryo gwingira.”

Yavuze ko mu byumweru 2 umwana ufite bakwi iyo yitaweho akabona intungamubiri zose yaburaga arayikira.

Abana bagera ku 55000  muri aka Karere ka Rubavu bari munsi y’imyaka 5 muri bo abafite ikibazo cy’igwingira, ni ibihumbi 8 mu gihe abagera kuri 57 bafite imirire mibi  mu ibara ry’umuhondo, naho 13 bakaba bari mu ibara ry’umutuku.

Umuhirwa Tonzi utuye mu Mudugudu wa Mbugangari avuga ko ggahunda y’Irerero yahinduye ubuzima bw’umwana we
Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira muri RBC Dusingize Clémence
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Rubavu

Related Articles

igitekerezo

  1. Rubavu akarere gatunze kigali ku mboga. Abantu biyemeza kubyara badateganya uko bazatunga imiryango bubatse, n’abana babyaye. Gukorera urugo no kurukenura si ikinegu. murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button