Umunyamategeko, Ibambe Jean Paul wunganiye Abanyamakuru bafunzwe imyaka 4 bakagirwa abere ku wa Gatatu, tariki 05/10/2022, yagize icyo abivugaho.
Icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE wabonye kivuga ko Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack batakurikiranwaho icyaha cy’ikwiza ry’impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Undi mwanzuro w’urukiko uvuga Mutuyimana, Nshimiyimana na Niyonsenga badahamwa n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Urukiko kandi rwategetse ko bariya baregwaga bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa.
Kuri Me Ibambe Jean Paul wunganiye mu rukiko aba banyamakuru mu gihe cy’imyaka ine bamaze bafunzwe, asanga ubutabera bwaratinze.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ibambe yagize ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba bigezeho bagahabwa ubutabera. Ariko ubutabera bwuzuye ni ubutangiwe ku gihe.”
Me Ibambe Jean Paul avuga ko yifuza ko abantu bajya bemererwa gutanga ingwate aho gufungwa, kandi igihe bafunzwe by’agateganyo bakaburanishwa ku gihe, “kugira ngo batabirenganiramo”.
Urukiko rwavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kuri Mutuyimana, Nshimiyimana na Niyonsenga nta shingiro gifite.
Ku wa Gatatu tariki 05 z’ukwezi kwa 10 ni ukuvuga ejo hashize, nibwo Urukiko rwategetse ko Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube, IWACU TV barekurwa kuko ari abere. Bafunzwe mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2018.
Abanyamakuru bakoreraga kuri YouTube basabye Urukiko rw’Ubujurire gukurikiranwa badafunzwe
UMUSEKE.RW
Ntibyumvikana ukuntu abantu bafungwa imyaka ine ari abere! Leta yagombye kubishyura iyo myaka ine yabafunze barengana mu gihe turirimba ubutegetsi bwiza mu gihugu.