AmahangaInkuru Nyamukuru

RD Congo ntizakandagiza ikirenge mu nama ikomeye itegerejwe i Kigali

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira Inama rusange y’Umuryango w’Inteko Zishinga amategeko (IPU) itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 10-11 Ukwakira.

Senateri Francine Muyumba Nkanga yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo itazitabira IPU izabera i Kigali

Iki cyemezo cyatangajwe na Senateri Francine Muyumba Nkanga wavuze ko we na bagenzi be batazakandagiza ikirenge muri iyo nama izitabirwa n’abaturutse ku Isi yose mu gihe umutwe wa M23 uzaba utararekura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce wigaruriye.

Senateri Francine Muyumba yavuze ko cyafashwe kubera imyitwarire y’u Rwanda avuga ko ruteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse rugatera inkunga Umutwe wa M23.

Yagize ati “Bunagana yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda.Twebwe Abadepite bo muri Congo, abanyamuryango b’ubumwe bw’Inteko Ishinga Amategeko turamenyesha bagenzi bacu bo ku Isi ko tutazitabira Inteko ya 145 ya IPU izabera i Kigali muri uku kwezi kw’Ukwakira.”

Uyu musenateri muri Sena ya Congo avuga ko u Rwanda ngo rukomeza kwenderanya kuri RDC no kwigarurira bimwe mu bice byayo binyuze mu mitwe y’iterabwoba nka M23.

Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, u Rwanda rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n’ubufasha ruha uyu mutwe.

Inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union/IPU), izibanda cyane ku ruhare rw’izo Nteko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bigira uruhare mu mpinduka ziganisha ku kubaka Isi yihagije kandi itekanye.

Iyi nama hamwe n’izindi ziyishamikiyeho yitezweho guhuriza hamwe abantu bagera ku 1000, bazaba barimo na ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko bagera kuri 60.

Mu bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, intambara n’ihindagurika ry’ikirere biteza Isi akaga k’inzara, hakazarebwa no ku burenganzira bw’abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button