Imikino

Al Nasry yibukijwe ko ikibuga kizayibera ubutayu

Ikipe ya AS Kigali mbere yo guhura na Al Nasry yo muri Libya mu mukino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], yatanze ubutumwa bwibutsa aba banya-Libya ko ikibuga kizababera ubutayu.

AS Kigali yahaye ubutumwa Al Nasry bazahura kuwa Gatandatu

Kuwa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, hateganyijwe umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye, ugahuza AS Kigali na Al Nasry yo muri Libya.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatanze ubutumwa buvuga ko ikibuga kizaba ubutayu kuri Al Nasry.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Ikibuga kizababera ubutayu. Bisobanuye ko bazakina nk’abari mu butayu.”

Iyi kipe yanditse itya ku rukuta rwayo rwa Twitter, mu kumvikanisha ko ikipe yo muri Libya izahura n’ibibazo bikomeye kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Amakipe yombi agiye gukina umukino ubanza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup. Izasezerera indi izahura n’imwe mu makipe azaba yasezerewe muri CAF Champions League, izatsinda izahite yerekeza mu matsinda.

Mu ijonjora rya Mbere, AS Kigali yasezereye ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti iyitsinze igitego kimwe ku busa.

Casa n’abakinnyi be barimbanyije imyitozo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button